Umutwe wa M23 ukomeje gushimangira ubuyobozi bwayo mu duce tugize Localite ya Rutshuru wamaza kwigarurira itwambuye Leta.
Ku munsi wejo tariki ya 20 Ugushyingo 2022 ubwo imirwano yari yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC mu gace ka Kibumba , , abandi barwanyi b’umutwe wa M23 barimo bakoresha umuganda muri Gurupoma ya Bwito.
Abarwanyi ba M23 bagaragaye bari kumwe na Maj Willy Ngoma hamwe n’ abaturage muri aka gace, bari gukora umuganda mu bishanga mu rwego rwo kuhatunganya.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri uyu mugoroba wo kuwa 21 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze ko n’ubwo bahugiye mu mirwano na FARDC bitababuza no gutunganya uduce bamaze kwigarurira .
Yakomeje avuga ko impamvu ari uko mu gihe utu duce twari mu maboko ya Leta, ibikorwa remezo biromo imihanda n’ibindi bice by’ingenzi mu kubungabunga ibidukikije, byari byarangiritse k’uburyo bukabije ndetse ko ibi bigaragaza ko ubutegetsi bw’iki gihugu, butigeze bwita ku iterambere ahubwo uko bwagiye busimburana bwaranzwe no gusahura umutungo w’igihugu.
Yagize ati:” n’ubwo duhugiye mu guhangana n’ibitero bya FRADC , ntibitubuza gukora umuganda mu duce tugenzura.Twarimo tuwukora muri Gurupoma ya Bwito muri Rutshuru n’ubwo muri Kibumba hari abandi barwanyi bacu bari bahanganye na FARDC ifayanyije na FDLR.
Ubwo twageraga muri Rutshuru ,twasanze ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu kurengera ibidukikije byarangiritse bikomeye k’uburyo wakeka ko Leta y’iki gihugu itigeze ihamenya.
ibi biri mubyo turwanira, kuko Ubutegetsi bwa DRC uko bwagiye busimburana butigeze bwita mu kubaka igihugu ,ahubwo bwaranzwe no kwisahurira umutungo kamere no kumungwa na ruswa.”