Mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati ya DRC na Leta y’u Rwanda abakuru b’ibihugu byombi bagiye kongera guhurira muri Angola mu biganiro byo gushakira umuti umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biteganijwe gutangira kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 bikazabera mu murwa mukuru w’iki gihugu I Luanda.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Easter Africar, batangaje ko ibiganiro byo kuri uyu wa 24 Ugushyingo bizaba biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo.
Nk’uko biteganijwe Kuri gahunda, ibi biganiro bizibanda k’uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo wahosha, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo za leta FARDC.
Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na DRC, azahuriza hamwe Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika y’Iburasirazuba hamwe na Uhuru Kenyatta usanzwe nawe ari umuhuza muri iki kibazo.
Iyi nama igiye kuba mu gihe ingabo za Congo FARDC zigihanganye bikomeye n’umutwe wa M23. Imirwano imaze kuvana abaturage Ibihumbi bo mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo mu byabo.
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, na João Lourenço, baheruka kuza mu Rwanda mu ruzinduko rufitanye isano n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutwe wa M23.
Aba baganiriye n’Umukuru w’Igihugu nyuma yaho ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC bahuriye muri Angola.
Umuhoza Yves
Reka tubihange amaso gusa maturité politique niyo izakora naho ubundi Tshisekedi yibereye ku rugamba