Umunyekongo wigisha muri kaminuza ya Liège mu Bubiligi usanzwe ari n’umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gushyigikira politiki muri Afurika yo hagati n’ibirwa bya Karayibe, Bob Kabamba, yavuze ko igisubizo cy’ibibazo by’umutekano byabaye akarange muri Congo, kizava mu buyobozi bw’iki Gihugu bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo.
Uyu mugabo yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo yagaragazaga akamaro k’uruzinduko rw’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziherutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bob Kabamba yavuze ko yizeye neza ko uruzinduko rw’abafatanyabikorwa babo rwabere muri DRC, rugamije guhosha ibibazo n’amakimbirane abarizwa mu burasirazuba bwa Congo rugomba kubyara umusaruro mwiza kuko amahoro n’umutekano by’igihugu cyabo bizava kuri bo bwite hamwe n’abafatanyabikorwa babo.
Bob Kabamba yavue ko uru ruzinduko rugomba gusiga habonetse umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane ibibazo byerekeranye n’umutekano.
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibibazo bafite bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo Politiki, ibibazo by’umutekano hamwe n’ibibazo by’ubutabazi. Ibi byose kandi yagaragaje ko iyi Dipolomasi ishobora gusiga ibikemuye byose.
Yavuze ibi ashaka kugaragaza ibibazo by’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo yanatumye Umubano wa DRC n’u Rwanda wongera kuzamo agatotsi.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM