Umuryango RBB(Rwanda Bridge Builders) ugizwi n’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze, watangaje ko ushigikiye ubutegetsi bwa DRC mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Ibi, ni ibyatangajwe na JMV Ndagijimana umuvugizi wa RBB, mu itangazo bashize hanze ejo kuwa 22 Ugushyingo 2022.
JMV ndagijimana, yavuze ko Abanyarwanda baba mu buhungiro bakomeje kwifatanya n’ubutegetsi bwa DRC mu rugamba buhanganyemo n’umutwe wa M23 ndetse ko bazakomeza gukoresha uko bashoboye kose mu rwego rwo kwifatanya n’iki gihugu, kwamagana ibitero byatangijwe n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwacyo .
Akomeza avuga ko ari u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame ,rwateye DRC rwihishe inyuma y’ ikiswe”M23 ‘”, ndetse ko arirwo kibazo cy’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.
Mu kwanzura,JMV ndagijimana yavuze ko nk’Abanyarwanda barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu bihugu by’amahanga, bazakomeza gufasha no gushigikira DRC kugirango ibashe kwikura mu kibazo cy’umutekano muke yatejwe n’u Rwanda rubinyujije mucyo bise “ M23”.
Yagize ati:” Turagirango tubabwire ko dushigikiye Ubutegetsi bwa DRC kubera ubushotoranyi bakomeje gukorerwa n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
U Rwanda nirwo rwateye DRC rwihishe mu mutaka w’ikiswe”M23.
Twebwe nk’Abanyarwanda barwanya ubutegetsi , tuzakomeza kwamagana ubwo bushotoranyi kandi twiteguye gutanga umusanzu wacu mu gufasha DRC kugirango ibashe guhangana na M23 umutwe washinzwe na Perezida Paul Kagame.
Turabamenyesha kandi ko u Rwanda, arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994.”
Ni iki kibyihishe inyuma?
RBB ni ishyirahamwe rigizwe n’amashyaka ,amashyirahamwe n’imiryango irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera mu mahanga.
Benshi mu bantu bagize iri shyirahamwe nka Jambo ASBL , Assosiation Seth Sendashonga n’abandi, bakunze kurangwa n’ingengabitekerezo ya MDR Parmehutu ya Gregoire Kayinda na MRND-CDR ya Habyarima Juvenal bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aho babarizwa mu mahanga by’umwihariko umuryango Jambo ASBL irimo abahezanguni nka Claude Gatebuke ,bene Mbonyumutwanta Dominique n’abandi, nta kindi bahugiramo kitari ukwirirwa bategura ibikorwa bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko mu Rwanda habaye ikiswe ‘’ Double Genocide’’ cyangwa”Genoside Hutu” bagamije gupfobya iyakorewe abatutsi mu 1994, benshi muri bo bagizemo uruhare bagamije guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bitewe n’urwango rukomeye bafitiye Abatutsi, abagize RBB bakomeje kurwanya umutwe wa M23 bavuga ko ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ariko bo mu bwoko bw’Abatutsi ,akaba ariyo mpamvu nyamukuru bakomeje gushinja Ubutegetsi bw’u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.
Ikindi, n’uko umutwe wa FDLR wiyemeje gufasha FARDC kurwanya M23, usanzwe ufite imikoranire ya hafi n’abanyamuryango ba RBB, basanzwe bawutera inkunga kuko bemera ko ariwo mutwe wa gisirikare mu mitwe u Rwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda uzabafasha kugaruka ku butegetsi mu Rwanda.
Abakurikiranira hafi politiki y’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze yarwo, bavuga ko muri iyi minsi bahisemo gukoresha iturufu yo kwitwaza umutwe wa M23, kugirango babone izindi mpamvu zo gukomeza guharabika Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko kuba bafite imikoranire ya hafi na FDLR isanzwe ifasha FARDC kurwanya M23,nta kindi bakora kitari ukurwanya M23 igizwe ahanini n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi abo muri RBB basanzwe bafitiye urwango rukomeye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ni iki kindi wakwitega ku muvugizi wa fdlr Bitama Ndagijimana jmv? ni ibisanzwe nta nicyi byahinduraho ku rugamba M23 irimo
Kabaka we uvuze ijambo. Nta gitangaza rwose. Biriya bigoryi bishaka kuririra ku kantu kose kabi kavuzwe k’u Rwanda Ariko byose ntacyo bizatwara u Rwanda.