Muri iyi minsi ingabo za Leta ya Congo FARDC zisa n’izacurikiye urugamba rwabo ku nyeshyamba za FDLR na RUD urunana, aho muri iki cyumweru cyonyine izi nyeshyamba zigabye ibitero ubugira gatatu kuri M23 bavuga ko badashaka ko Inkotanki zibatera icyugazi.
Ibi babivuze ejo bundi ubwo bagabaga igitero kuri izi nyeshyamba za M23 muri Mabenga aho RUD Urunana bahereye uruhande rumwe na FDLR igahera ku rundi nyamara bose byarangiye basubijwe inyuma na M23 yari yariye karungu. Icyakora n’ubwo bari mu rusisiro rumwe ntawinjiye mu birindiro by’undi kuko FDLR na RUD Urunana bo bibereye mu mashyamba, mu gihe M23 bo baherereye mu bice birimo abaturage.
Si muri Mabenga gusa kuko byarangiye inyeshyamba za RUD Urunana hamwe FDLR batatse M23 muri Gishishi na Karusi bavuga ko izi nkotanki zaje kub atera icyugazi mu mwambaro wa M23. Nyamara naho basubijwe inyuma ntibabasha kubona insinzi muri ibi bitero.
Muri utu duce twose ingabo za Leta ya Congo ntiziharangwa kuko higanje inyeshyamba ziri gufatanya na FARDC kurwanya M23.
Umuhoza Yves
Numubahondagure abo Bahizi banbe