Visi Perezida muri Malawi, Saulos Chilima yaraye yirukanywe ku mirimo ye, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo no kurya ruswa.
Uyu mugabo ushinjwa ko yaba yarahawe Miliyoni 280 000 z’amadorari y’amanyamerika n’umuherwe w’umwongereza, hamwe n’utundi tuntu tutasobanuwe murubanza, kugira ngo amworohereze kkubona amasoko muri Malawi.
Icyakora uyu mugabo ahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko ari umwere kuko ibyo nawe ubwe ntabyo azi
Dr Chilima yatangiye gushinjwa n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa ibi byaha muri Kamena ndetse birangira ahagaritswe ku mirimo ye nk’uko bitangazwa.
Icyakora uyu mugabo ntiyashyizwe mu nzu y’imfungwa ahubwo yishyuye amafaranga kugira ngo adafungwa ahubwo akurikiranwe yibereye hanze.
Umuhoza Yves