Perezida Teodore Obiang Ngwema ,uwari usanzwe ayobora muri Guinne Qquatorial agiye kongera ku kiyobo Nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya gatandatu.
Amakuru aturuka muri Guinne Equatorial ,avuga ko uwari usanzwe ayobora iki gihugu Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Teodore Obiang Ngwema, yatsinze ku majwi angana na 95% nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu.
Umuhungu we witwa Teodoro Nguema Obiang Mangue akaba na Vice perezida wungirije wa Guinne Equatorial
,yahise atangaza ko kuba se yongeye gutsindira kuyobora Guinne Equatorial ku ncuro ya gatandatu, bigaragaza ko Ishyaka ryabo riri ku butegetsi muri iki gihugu, rigifite imbaraga kandi rifitiwe ikizere n’abaturage.
Perezida Obiang Ngwema ,niwe muperezida wa mbere ku Isi umaze igihe kire kire ku butegetsi ,kuko abumazeho imyaka 43, akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu ku nshuro ya gatandatu.
Yabugihe ho mu mwaka wa 1979 ahiritse Se wabo Fracisco Macias Mgwema. ariko amaze kubugeraho , yakoze ibishoboka byose kugirango umuryango akomokamo w’aba Nguema, ariwo uzakomeza kuyobora Guinee Equatorial ndetse anabaha imyanya ikomeye kandi myishi muri guverinoma n’ibigo bikomeye bya Leta .
icyakoze nawe yagiye ageragerezwa guhirikwa ku butegetsi inshuro nyinshi ariko iyo migambi ikagenda ipfuba uko yagiye igeragezwa gushyirwa mu bikorwa
Perezida Teodore Ngwema, anengwa na benshi kwiba amajwi agamije kugundira ubutegetsi amazeho imyaka 43.
Anengwa kandi gutegekesha igitugu no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ,Kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuko nta binyamakuru byigenga bihaba keretse ibya Leta n’ ibigenzurwa n’ubutegesi bwe cyangwa se inshuti ze byatumye ishusho ye yangirika ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri iyi nshuro ariko, Perezida Ngwema yavuze ko muri iyi manda ya gatandatu, agiye gukora ibishoboka byose kugirango agire ibyo akosora, mu rwego rwo kongera kwigarurira ikizere yari yaratakarijwe n’ibihugu byinshi b’amahanga kandi bikomeye ku Isi
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ikintu gifasha Presidents bo muli Afrika kwanga kurekura ubutegetsi,nta kindi uretse police n’igisirikare.Nibo bafite ubutegetsi mu by’ukuli.Ugize icyo avuga,arafungwa cyangwa akicwa,iyo adahunze.Parliament iba igizwe ahanini n’inkoramutima za president.Electoral Commission nayo iba ikuriwe n’umuntu washyizweho na president.Mayors na Governors nabo baba ari abantu ba president.