Sosiye sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru yasabye Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo kubaka urukuta rwa Metero icumi z’uburebure mu mupaka ubaza n’igihugu cy’u Rwanda.
Ibi byagaragaye mu nyandiko ndende aba bayobozi ba Rubanda bandikiye Perezida Tshisekedi bamusaba ko kugira ngo Abanyarwanda batazongera kwinjira muri DRC uko bishakiye, iyi nyandiko kandi igaragaza ko uru rukuta ntawe uzarurenga
Iyi nyandiko kandi irasaba imiryango mpuza mahanga gufatira u Rwanda na Uganda, ibihano bikakaye,ndetse bakanashyiraho urukiko rwihariye ruzaburanisha ibyaha byabereye muburasirazuba bwa DRC.
Ibi bije mu gihe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba uri gukora iyo bwa baga kugira ngo ugarure amahoro muri aka gace.
Umuhoza Yves
Ahubwo bazazamuke barushingeho rugere kuri km imwe! Ubundi se hari icyo twarebagayo!
Ibicucu gusa byokamwe n’ingabitekerezo yo kurimbura ubwoko bataremye kdi bubarusha ubwenge.
ESE iyi ni société civile cyangwa ni agatsiko Kaba extrémistes baba baswa, Aho kuvuganira abantu Bose barabogamira . Urukuta nirwo bunva rwacyemura ibibazo bya politike bya Congo.