Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatusti muri Masisi na Rutshuru ,ntibavuga rumwe n’abamaze iminsi basaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ukava mu bice wigaruriye.
Aba banyekongo, bavuga ko muri DRC hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo byibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwnda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatusti bikozwe n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’indi mitwe ya Mai Mai isanzwe yanga urunuka Abatutsi.
Urugero rwahafi batanga ,n’inka z’abatutsi bo muri DRC zatemaguriwe mu mugezi uherereye mu gace ka Kizinga muri Teritwari ya Masisi.
Hari kandi n’ngero nyinshi zitangwa n’aba Banyekongo zigaragaza uburyo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Aatutsi bahora bicwa abandi bagahohoterwa, bazira gusa ko ari Abatutsi.
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu Ibi bikorwa by’urogomo bikorerwa Abatutsi muri DRC, bitarangira ngo kuko bakomeje kwicwa ,guhohoterwa no kwamburwa ibyabo.
Bongera ho ko mubyo M23 irwanira, harimo n’ibyo bibibazo byose birimo kwibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri DRC, byitoko mu gihe bitarahagara, abayisaba kurambika intwaro hasi bagomba kubyibagirwa.
Uwitwa Muhirwa Joseph yagize ati:” Ntago numva impamvu basaba M23 gushyira .intwaro hasi. Niba koko irwanira ukwishyira ukizana kw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC, yashyira intwaro hasi gute, kandi bigaragara ko urugomo rubakorerwa rutarahagara ,ahubwo bakaba bakomeje kugirirwa nabi ?”
Aba banyekongo, bongeraho ko ibyo kurambika intwaro hasi batabikozwa na gato,ahubwo bagasaba umutwe wa M23 gukomeza imirwano kugeza Ubutegetsi bwa DRC bwemeye ibiganiro kandi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakishyira bakizana mu gihugu cyabo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com