Ubutegetsi bwa DRC, bukomeje kugaragaza ibinyetso buvuga ko ari ibishinja Ingabo z’u Rwanda(RDF) gutera inkunga umutwe wa M23 bahanganye muri iyi minsi.
Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022,ibinyamakuru bitandukanye bibogamiye k’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, byatangaje ko hongeye kugaragazwa ibimenyetso simusiga byiyongera ku byari bisanzwe,bishimangira ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri kurwana ku ruhande rwa M23 muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Ibi binyamakuru ,bivuga ko ibi bimenyetso bikubiye muri raporo ya KST( Kivu Security Tracker) iheruka gusohora muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022.
Iyi raporo ya KST ,ngo igaragaza ko hagati y’amatariki ya 20 na 30 Ukwakira 2022 hari ingabo z’u Rwanda zarwanye ku ruhande rwa M23, ndetse ko ariyo mpamvu muri iyo minsi , umutwe wa M23 warimo urwanira ku muvuduko wo hejuru ukabasha no kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru.
Iyi raporo ikomeza igaragaza ko muri iyo mirwano, hari umusirikare w’u Rwanda wishize mu maboko ya MONUSCO ku bushake mu gace ka Kiwanja, gaherereye mu birometero 30 uvuye mu mjyi wa Goma.
KST kandi ,yemeza ko hari amashusho yafashwe n’indege za Drone , yagaragaje ko kuwa 30 Ukwakira 2022 hari abasirikare b’u Rwanda bari muri Teritwari ya Rutshuru.
KST, ikomeza ivuga ko kuri iyo tariki ubwo abarwanyi ba FDLR bari bahanganye na Mai Mai Nyatura barwanira kugenzura ako gace, ngo umwe mu barwanyi ba Mai Mai Nyatura yeretse abakozi ba KST abasirikare benshi bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Rwanda muri Teritwari ya Rucuru.
Nk’uko bitangazwa n’ibyo binyamakuru , ngo KST iheruka gutangaza ko hari andi makuru yahawe na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Uburengerazuba na ONU ,avuga ko ingabo z’u Rwanda arizo ziyoboye imirwano ndetse ko arizo ziri gufasha M23 kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru.
Benshi mu bakurikiye aya makuru, bemeza ko muri iyi minsi Ubutegetsi bwa DRC buri kugerageza gushaka icyaricyo cyose cyatuma bugereka intambara ya M23 ku Rwanda, bwifashishije za raporo zikorwa n’ibigo nka KST naza Sosiyete sivile bisanzwe bikoreshwa kandi bibogamiye k’uruhande rw’Ubutegetsi bwa DRC.
Ni mu gihe umutwe wa M23 nawo, uheruka gutangaza ko Ubutegetsi bwa DRC buri gukora icenngezamatwara rishingiye ku binyoma bukoresheje za Sosiye Sivile zitandukanye zikorera muri Kivy y’Amajyaruguru n’ibigo bishamikiye kuri Leta, mu rwego rwo guhindanya isura ya M23 mu Banyekongo.
Bakomeza bavuga ko ibi bimenyetso bivugwa na KST , byose bishingiye ku binyoma ngo kuko n’ubwo ingabo z’u Rwanda zajya gufasha M23, zitajyayo zambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda.
Hari abandi basesenguzi mubya Politiki bemeza ko icyo Ubutegetsi bwa DRC bugamije, ari ukuyobya uburari no gukwepa igitutu buri gushyirwaho n’amahanga kugirango bwemere kugirana ibiganiro n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bibumbiye mu mutwe wa M23, Bugamije kugaragaza ko M23 atari Abanegehigu ahubwo ko ari Abanyamahanga b’Abanyarwanda bateye DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com