Mu gihe umutwe wa M23 uvugako wifuza ibiganiro n’Ubutegetsi bwa DRC, umutwe wa FDLR nawo ukomeje kwigereranya na M23 uvuga ko nawo wifuza ibiganiro n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, hari abasanga impamvu umutwe wa M23 urwanira zifite ishingiro kandi zitandukanye cyane n’iza FDLR .
Ingingo ya mbere
Abahanga mu mateka ya DRC barimo n’umunyapolitiki Victoire Ingabire , bemeza ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi muri DRC, batangiye guhura n’ibibazo bikomeye byo guhohoterwa no kwicwa, ubwo Ingabo zatsinzwe mu Rwanda(Ex-FAR) n’interahamwe bahungiraga mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
Ibi byatewe n’uko Ex FAR n’interahamwe bari bamaze gukorera Abatusti jenoside mu Rwanda, bahise bashaka kuyikomereza mu Burasirazuba bwa DRC, bafatanyije n’abandi Banyekongo bibumbiye mu mitwe ya Mai Mai basanzwe banga urunuka Abatutsi.
ibi byatumye Abatutsi bo muri DRC bahungira mu bihugu bituranyi birimo u Rwanda,Uganda,Kenya ,Burundi n’ahandi kugeza ubu bakaba bari mu nkambi z’impunzi muri ibi bihugu bibacumbikiye.
Ibi bisobanuye ko FDLR ubwayo, ari imwe mu mpamvu zatumye umutwe wa M23 ubaho, kuko mu mpamvu urwanira, harimo izatewe na FDLR .
Ubutegetsi bwa DRC kandi, ntabwo bwigeze bufata ingamba zikomeye no kugaragaza ubushake mu rwego rwo kurinda no kurengera umutekano w’Abatutsi muri DRC, ahubwo bakomeje kwicwa no gukorerwa urugomo.
Ibi bigakorwa inzego zishinzwe umutekano muri DRC zirebera ,ntihagire icyo zikora ndetse rimwe na rimwe nazo zikabigiramo uruhare.
ikindi ,n’uko Ubutegetsi bwa DRC butigeze bugaragaza ubuashake bwo gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 22 bari mu nkambi z’impunzi mu bihugu bituranyi.
Igikoje guheza aba Banyekongo mu buhunzi ni ugutinya kwicwa no guhoterwa n’imitwe nka FDLR, Mai Mai Nn Ubutegetsi bwa DRC burebera.
Ni mu gihe mu mwaka wa1996 nyuma y’imyaka ibiri gusa bahunze, u Rwanda rwabashije gucyura impunzi nyinshi zahungiye muri DRC mu 1994 ,zari zarafashwe bugwate na EX FAR n’interahamwe harimo n’abahoze mu Butegetsi bwa MRND, bamwe basubizwa mu mirimo yabo, abandi basubizwa imitungo yabo n’ibindi byinshi kugeza magingo aya.
Hari kandi n’abasirikare bakuru benshi bahoze muri FDLR batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barimo Gen Rwarakabije, Ninja n’abandi benshi batashye mu Rwanda bahabwa imyanya mu gisirikare cy’u Rwanda, bamwe bakaba bakiri mu mirimo abandi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Icyakoze, hari abasigaye mu mashyamba ya DRC aribo bagize ahanini ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR, banze gutahana n’abandi batinya gukurikiranwa n’ubutabera kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ibi bivuze ko Ubutegetsi bw’u Rwanda nta mpunzi nimwe rwangiye gutaha cyangwa ngo yamburwe imitungo yabo, keretse abafite icyo bikanga gishingiye ku byaha bagizemo uruhare, bitandukanye n’Ubutegetsi bwa DRC bwakomeje kunaniza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
iyi ,ni imwe mu mpamvu yatumye M23 itangiza imirwano mu rwego rwo kubarengera.
Ingingo ya Kabiri
Kugeza ubu biragoye cyane kugirango Ubutegetsi ubwaribwo bwose ku Isi ,bwemere kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro uburwanya, mu gihe nta na cm n’imwe y’ubutaka urabasha gufata.
N’ubwo FDLR yagiye igeregeza kenshi guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye ,nta cm n’imwe y’ubutaka bw’u Rwanda uyu mutwe urabasha gufata ngo iwugumane, usibye kugaba idutero shuma.
Ibi bitandukanye cyane n’imirwanire y’umutwe wa M23, aho urwana intambara yeruye ndetse ukabasha kwigarurira ibice bini cyane, bishobora gushyira igitutu k’Ubutegetsi bwa DRC buka bwabasha kwemera ibiganiro .
Ingingo ya Gatatu
Umutwe wa FDLR, washinzwe n’Abasirikare bakuru bahoze mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda n’interahamwe nyuma yo guhungira mu Burasirazuba bwa DRC.
Benshi muri aba basirikare n’interahmwe , ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatusti mu 1994, ndetse hakaba harimo n’ababashije gutabwa muri yombi , barimo Col Theoneste Bagosora, Renzaho Tharcisse n’abandi benshi maze bakatirwa n’urukiko rwa Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha.
Ku geza ubu kandi muri FDLR ,haracyari Abasirikare bakuru mu buyobozi bw’uyu mutwe bakomeje kwihisha mu mashyamba ya DRC mu rwego rwo gukwepa ubutabera bw’u Rwanda na Mpuzamahanga, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagizemo uruhare .
Ni mu gihe umutwe wa M23, washinzwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda baharanira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo, ndetse Abayobozi b’uyu mutwe bakaba nta byaha bya Jenoside bashinjwa .
Abakurikiranira hafi imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa DRC ,bemeza ko ikibazo cya FDLR gishingiye ku ngengabitekerekezo z’ubuhezanguni bityo ko ibi bitabasha gukemurwa n’ibiganiro usibye guhabwa amahugurwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge na mboneragihugu nakaba ariyo mpamvu urwanda rwashizeho ikigo cya Mutobo .
Ni mu gihe ikibazo cya M23 ,gishingiye mu guharanira no guhabwa uburengazira umwene gihugu uwari wese akwiye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ntabwo nsobanukiwe neza