MONUSCO ubutumwa bw’umuryango mpuzamahanga bugamije kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwahawe izindi nshingano zo gukurikirana ibyavuye mu myanzuro y’ibiganiro bya Luanda, ndetse n’ibiganiro biri kubera I Nairobi.
Ibi byagezweho nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yo kubungabunga amahoro muri RDC, ni ibintu kandi byashimangiwe n’itangazo ryashyizwe hanze na MONUSCO kuri uyu wa 28 Ugushyingo, aho bavuze ko basabwe gukurikirana iby’ishyirwa mubikorwa by’imyanzuro ya Luanda.
MONUSCO yagize iti “ twaganiriye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo aho badusabye ko mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC byabereye I Luanda n’ibiri kubera I Nairobi. Bemeje kandi ko biyemeje gukurikirana ibi biganiro ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”
MONUSCO yemeje ko batangiye kugisha inama abafatanyabikorwa babo bose kugira ngo binjire mubikorwa basabwe kugiramo uruhare.
Uwineza Adeline