Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagarutse ku birego by’ibinyoma byakunze kwegekwa ku Rwanda, avuga ko hari abahora bumva ko u Rwanda ari intsina ngufi yo kugerekaho ibibazo by’abandi, ariko ko bibeshya.
Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 mu muhango w’irahira ry’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Dr Sabin Nsanzima uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubuzima.
Umukuru w’u Rwanda yagarutse birambuye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko u Rwanda rwakunze kwegekwaho ibibazo byose rutagizemo uruhare nko kuvuga ko rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bafite ibyo barwanira.
Yavuze ko iki kibazo kivugwamo abantu benshi kandi amahanga yose akakivugaho ariko ko ikibabaje ari uko kidakemurwa.
Ati “Icya mbere byari bikwiye kuba ikimwaro kuri abo bantu bose, kuba turi benshi ariko kandi dufite byinshi mu bijyanye n’ubushobozi tugahora tuvuga gukemura ikibazo kandi cyoroshye gukemurwa nkuko mbibona ariko kigafata imyaka myinshi kitarakemurwa.”
Yavuze ko ikibabaje ari uko ibirego byose byegekwa ku Rwanda, ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ko biterwa n’intege nke z’ubutegetsi bwa Congo bwananiwe gukemura ikibazo nyirizina.
Ati “Bagafata ibyo bibazo byose biremereye bakabyegeka ku Rwanda. U Rwanda rwabaye intsina ngufi buri gihe, bakabikura kuri FDLR bakabikura kuri Guverinoma ya Congo yagakwiye kwirengera ibibazo by’abaturage bayo, ntibibe ibya UN, ntabwo ari iby’Ibihugu bikomeye nka America, UK, France n’ibindi byinshi, ahubwo bakabyegeka ku Rwanda iteka ryose. Noneho bakavuga ngo ni M23 ifashwa n’u Rwanda”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda koko nta mitungo kamere ihambaye rufite, ariko ko muri ubwo “Bugufi bwacu yego nta bushobozi buhambaye dufite ariko dufite inzira n’uburyo. Abatekereza ko bazajya bahora baducaho amakoma bumva ko turi intsina ngufi, baribeshya”
Yanongeye kugenera ubutumwa abahora bavuga ko u Rwanda rwiba imitungo kamere muri DRC, ati “Ikintu kimwe tutari cyo, ntabwo turi abajura. Dukoresha ibyo dufite”
RWANDATRIBUNE.COM