Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje inyeshyamba za FDLR zibarizwa k’ubutaka bwa DRC gukomeza gukora Jenoside zatangiriye mu Rwanda yo gutsemba abatutsi, mu gihugu cya Congo.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa M23 wungirije, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’ubwoko bw’abatutsi bari muri DRC bakomeje kwicwa umunsi ku wundi nyamara imiryangompuza mahanga irebera.
Si ubwambere muri iki gihugu hatangazwa ko hashobora kuba Jenoside niba nta gikozwe, kuko baba abo mu bwoko bw’abanyamulenge bahora bashinjwa kuba abanyarwanda, ndetse n’abatuye muri Masisi bose bakomeje gutangaza ko batishimiye uburyo bari guhohoterwa ndetse bakicwa bazizwa amaherere ngo ni uko gusa bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Mu minsi yashize humvikanye amatangazo y’abategetsi ba DRC muri Masisi, yahamagariraga abatutsi bose kwihuriza hamwe mu nsengero n’amashuri uhabuze agahita yicwa nta nteguza, ibintu byamaganiwe kure n’abantu batandukanye barimo n’uyu mutwe wa M23 wanagaragaje ko Jenoside iri gutegurwa yakagombye guhagarikwa byihuse.
Si aha gusa kuko muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye videwo y’umusirikare w’ umunye congo kazi wari yaboshywe azizwa ko ari umututsi kazi, ndetse bakavuga ko kuba ari umututsi icyo aricyo cyaha cyambere akwiriye kuzira.
Uyu muvugizi yatangaje ibi mu gihe uyu mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’inyeshyamba zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, kandi nyamara uyu munsi bakaba bari gukorana na Leta ya DRC.
Umuhoza Yves