Ibiganiro biri kubera I Nairobi byo guhuza imitwe yitwaje intwaro yo muri Repupulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta ya congo byasubitswe igitaraganya nyuma yo kwikanga ba Maneko b’u Rwanda nabo bari mu cyumba kiri kuberamo ibyo biganiro.
Muri ibi biganiro bihurije hamwe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika. Ibiganiro bitatumiwe mo M23M23 nubwo ari yo iteye ubwoba cyane Leta ya Congo.
Mu cyumba cy’ibiganiro hari hahuriyemo abantu bagera kuri 350, barimo abagera muri 50 bahagarariye iyo mitwe.
Amakuru avuga ko bijya gucika, byaje kugaragara ko mu bitabiriye ibiganiro harimo abantu badafite inshingano zizwi cyangwa icyo bahagarariye kigaragara, babonye ibyangombwa bibemerera kwinjira mu mishyikirano.
Ubuyobozi bwa Congo bwo bwavuze ko amalisiti y’abantu bagombaga kwitabira ibiganiro n’inzego bahagarariye haba perezidansi ubwayo, imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi batandukanye barimo ab’imiryago itari iya leta, yakozwe ndetse akagenzurwa mbere y’ibiganiro.
Nyamara ngo “Abo bantu batazwi bijyanye i Nairobi mu buryo butamenyekanye.”
Byabaye ngombwa ko habaho guhagarika imirimo y’ibiganiro kugira ngo hagenzurwe amalisiti n’icyo buri wese ahagarariye.
Urujijo rwabaye rwinshi ku tsinda rya Leta ya Kinshasa “ryagiraga amakenga ku myitwarire n’ibikorwa by’itsinda ryabafashaga mu bijyanye no gusemura.”
Ni uburyo bwifashishwa cyane kuko nk’umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta, avuga Icyongereza n’Igiswahili, mu gihe muri RDC bakoresha Igifaransa n’Igiswahili bivanze, n’Ilingala.
Mu igenzura, Kinshasa ivuga ko yabonye “ibikoresho bifitanye isano n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda kandi kitarebwa n’ibiganiro.”
Bakomeje bavuga ko ibyo bikoresho byifashishwaga mu gusemura byavuye mu Rwanda, ndetse ko byoherezaga mu Rwanda ako kanya amajwi yose ahavugirwa.
Prof. Serge Tshibangu uhagarariye Leta ya Kinshasa yasabye ko uburyo bakoreshaga busenywa, “ibyo bikoresho bigasimbuzwa ibindi biturutse i Kinshasa.”
Hanzuwe ko nyuma yo gukemura ibyo, ibiganiro bisubukurwa kuri uyu wa Gatanu.
RWANDATRIBUNE.COM