Mu ijambo yagejeje k’urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro I Kinshasa kuri uyu wa 03 Ukuboza , umukuru w’igihugu cya DRC Perezida Tshisekedi yatangaje ko ntakibazo bafitanye n’abavandimwe babo bo mu Rwanda,ahubwo yemeza ko ikibazo ari Perezida Paul Kagame
Ibi yabivugiye imbere y’urubyiruko rw’abanye congo bagera kuri 250, baturutse mu ntara 26 zigize DRC,ubwo yavuga ko u Rwanda rukeneye ubutabazi ngo abaturage barwo bibohore umunyagitugu Paul Kagame, uyu mukuru w’igihugu yagaragaje mugenzi we nk’umunyagitugu, ndetse ukomeje kubazambiriza igihugu.
Uyu mukuru w’igihugu cya DRC yagaragaje abanyarwanda nk’abavandimwe babo ariko yikoma abayobozi bo mu Rwanda hamwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi yabwiye urwo rubyiruko ko “umunyarwanda atari umwanzi”, ko “ubutegetsi bw’u Rwanda na Paul Kagame ubuyoboye ariwe mwanzi wa RDC”.
Perezida Tshisekedi yarengejeho amagambo akomeye yo gushinja mugenzi we Paul Kagame “kwigamba kuba inzobere mu ntambara”.
Abakurikiranira hafi Politiki y’ibihugu byombi nyuma yo kumva ijambo ry’uyu mukuru w’igihugu cya DRC bahise batangira kuvuga ko hakiri urugendo hagati y’ibi bihugu kugira ngo byihuze.
Umuhoza Yves
Nahoshi.abanyekongo bagize amahirwe ahubwo bakabona umuyobozi nka Pk umwaka umwe igihugu cyabo cyaruta ibihugu byinshi bya Europe.Imana ikomeze irinde PK nabo bayoborana
Ariko rero website yanyu mwarayivanze cyane kbx, bisiagaye bigorana kumenya inkuru yihuse