Byitezwe ko Minisitiri w’intebe wa DRC Jean-Michel Sama Lukonde aza gutangiza ubukangurambaga bwo kugoboka impunzi zavanywe mu byazo n’intambara y’inyeshyamba za M23 n’ingabo z’igihugu, kuri Televiziyo y’igihugu RTNC mu masaha yok u mugoroba.
Ibi kandi byatangajwe na Minisitiri w’imibereho myiza n’ibikorwa by’ubutabazi Hubert Tethika,ubwo yasobanuraga icyo ubu bukangurambaga bugamije, ndetse yanasobanuye ko bwatangijwe n’umukuru w’igihugu ubwe, kugira ngo hagobokwe abafite ibibazo kubera intambara y’inyeshyamba za M23 zimaze iminsi muri Kivu y’amajyaruguru.
Yongeye ho Ati: turifuza ko buri muntu wese w’umunye congo yagira umutima wa Kimuntu agafasha abavandimwe bacu bari mu kaga , yongeyeho ko baza gushyiraho numero yo guhamagara ku buntu kugira ngo buri wese ufite umutima wo gufasha nawe atange uko yifite.
Ni igikorwa kiri bunagaragazwemo umusanzu wa Leta mu kwita kuri aba bantu.iyi ntambara inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye n’ingabo za Leta FADC, intambara izi nyeshyamba zakomeje gusaba ko yahagarara hagakurikizwa inzira y’amahoro Leta ikanangira.
Uwineza Adeline