Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, avuze amagambo aremereye kuru mugenzi we Perezida Paul Kagame, bamwe mu basesenguzi bavuga ko aho ibintu byerecyeza atari heza ngo kuko n’ubundi intambara y’amasasu itangirira mu y’amagambo.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro za bamwe mu bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse kuri mugenzi we Felix Tshisekedi wakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko uyu wifuza intambara atazi ingaruka zayo ariko ko niba yifuza kuzimenya yazamwegera akazimusobanurira kuko afite icyo azi ku ntambara.
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko kuba Tshisekedi akomeje kwegeka ku Rwanda ibirego bidafututse ari amayeri yo gushaka gusubikisha amatora y’Umukuru w’Igihigu muri Congo azaba umwaka utaha, ku buryo byazagenda nko mu matora yegukanye kuko yayegukanye atari ayakwiye.
Nyuma y’iminsi itatu, Perezida Felix Tshisekedi nawe yumvikanye asubiza mugenzi we Kagame amwita ko akunda intambara.
Ni amagambo aremereye yumvikanyemo kwibasira umukuru w’u Rwanda ndetse yananenzwe na benshi kuko Perezida Kagame ari umuyobozi w’intangarugero.
Umusesenguzi Onesphore Sematumba wa ICG avuga ko “iyi ntambara y’amagambo iteye ubwoba” kuko ije mu gihe hari icyizere cy’umuhate wo guhosha amakimbirane w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba(EAC), ndetse n’uwa Perezida João Lourenço wa Angola ukuriye ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR).
Yagize ati “Ni ukuvuga ko bariya bategetsi bombi, imyifatire berekanye basohora ziriya mvugo zikarishye yerekana ko biriya byavugiwe i Luanda – ko intambara igiye gushyira, ko bagiye gutangiza inzira iganisha ku kuboneza umubano wa Kigali na Kinshasa – ko ibyo byose ntacyo bibabwiye mbese.”
Sematumba avuga ko amagambo y’aba bakuru b’ibihugu aje mu gihe i Nairobi hari ibiganiro bya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, ibiganiro bitatumiwemo M23, mu gihe kandi muri Congo imirwano igikomeje aho “M23 ubu igenda igana mu burengerazuba za Masisi.”
Yakomeje agira ati “Kuba bariya bakuru b’ibihugu na bo bagenda bazamura imvugo nka ziriya zo gutukana mu ruhame ntabwo bifasha.”
Uyu musesenguzi yavuze ko abahuza bashyizwe muri iki kibazo yaba Perezida Laurenco, Uhuru Kenyatta na William Ruto bafite akazi gakomeye ariko ko bagomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo bagere ku ntego.
Ati “Naho ubundi imvugo nka ziriya zitangira ari intambara y’amagambo ariko badafatiwe mu maguru mashya byahinduka intambara nyayo, kandi ntabayikeneye muri aka karere.”
U Rwanda rwakunze kuvuga ko rwifuza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibir hagati y’ibi Bihugu byombi, byakemuka hifashishijwe inzira z’ibiganiro ndetse bikanyuzwa mu miryango y’akarere isanzwe iriho.
Gusa Congo Kinshasa yo yakunze kugaragaza ko yifuza inzira y’intambara kuko ibyemezo byose byagiye bifatirwa mu nama zabaye, Congo yagiye izitera umugongo.
RWANDATRIBUNE.COM