Mu biganiro biri kubera i Nairobi byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, imwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka gace yahakanye ko itazarambika intwaro hasi mu gihe icyatumye bazifata kitaravanwaho.
Ibi byatangajwe n’umwe mu mitwe yitabiriye ibi biganiro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, aho batangaje ko bafashe intwaro kugirango bacungire imiryango yabo umutekano, nyuma yo kuwubuzwa n’imitwe y’inyeshyamba yakomokaga mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Iyo mitwe irimo FDLR ikomoka mu Rwanda, FNL iva mu Burundi hamwe na ADF Ikomoka muri Uganda. Iyi mitwe yitwaje intwaro yahungabanije umutekano w’abaturage bacu, tubonye ingabo za Leta (FARDC) ntacyo zibikozeho, duhitamo gushinga imitwe yo kwirwanaho, none turigusabwa gushyira intwaro hasi kandi izo nyeshyamba zigihari.
Nk’uko abahagarariye Mai mai Biloze Bishabuke babivuga baracyibaza uwo bazabaza umutekano w’imiryango yabo, mu gihe baba barambitse intwaro hasi nk’uko babisabwe mu biganiro bitandukanye,kandi umwanzi wabo akidegebya.
Abahagarariye iyi mitwe barasaba ko habanza Kwirukanwa imitwe y’abanyamahanga ibarizwa mu gihugu cyabo noneho na Leta ikagaragaza ko ishoboye kubacungira umutekano, hanyuma nabo bagashyira intwaro hasi.
Uwineza Adeline