Umuturage wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga ingurube ye hari umusore uyiri hejuru ari kuyisambanya, ahita yiyambaza inzego zita muri yombi uwo musore.
Ibi byabaye ku ya 04 Ukuboza 2022 ubwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 bamusangaga hejuru y’ingurube yakuyemo imyenda, yabona nyirayo agahita akorwa n’isoni agahita yambara.
Uyu muturage avuga ko akimara kubona uyu musore ari kumusambanyiriza ingurube, yahise atabaza, bagahita bamufata bakamujyana kuri RIB ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Runda.
Yagize ati “ Ejo saa kumi nebyiri za mu gitondo, nasanze umuhungu witwa David ambereye ku ngurube ari kuyisambanya. Namaze kumubona, ndavuga ngo uri mu biki, nibwo yahagurutse arambara.Nkimara kumubona,yagiye guhindura imyenda yari yambaye.Nibwo twamutwaye kuri RIB.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore agomba gusuzumwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane ko yasambanyije iryo tungo koko.
Hari andi makuru avuga ko uyu musore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kuko hari n’ubundi bamufashe agiye gusambanya Inka, bakamusanga yamaze gukuramo imyenda, bagahita bamuta muri yombi.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu musore anakorerwa ibizamini byo mu mutwe kugira ngo barebe niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.
RWANDATRIBUNE.COM