Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye ibihugu 15 by’ Afurika y’ Iburengerazuba byashyizeho ifaranga rimwe agaragaza ko ari igikorwa cyiza kuko ubusanzwe ifaranga rimwe ryasaga n’ iririho ariko rigenzurwa n’ amahanga.
Yabitangaje kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019, ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru n’ urubyiruko rwa Afurika rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Ibi biganiro byabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Umukobwa wo muri Ghana yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku ifaranga rimwe ryashyizweho n’ Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y’ Iburengerazuba ECOWAS niba abona ari gahunda yakorwa no muri Afurika yose.
Perezida Kagame yavuze ko n’ ubundi gahunda y’ ifaranga rimwe ‘single currency’ isanzwe ikora ariko iryo faranga rikagenzurwa n’ abo hanze ya Afurika.
Umukuru w’ igihugu yirinze kuvuga amazina y’ ayo moko y’ ifaranga rimwe risanzwe rikoreshwa gusa agaragaza ko ari byiza kuba Abanyafurika bagira ifaranga ryabo bigenzurira.
Yagize ati “Niba abantu babanye nabyo igihe kinini, kubizana hafi yabo bakabitunga ntekereza ko bizaba byiza cyane. Niyo tutakwirirwa tubyinjiramo cyane, hashobora no kuzamo utubazo twa tekinike ariko iryo hame ubwaryo, mwamaze gutera intambwe ndende. Kuvuga ngo aho kugira ngo ubukungu bwanjye bugenwe n’ amahanga ninjye ugomba kubyikorera ni intambwe nziza.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko igisigaye ari utubazo twa tekinike, n’ ibibazo bya politiki. Ati “Igisubizo cyanjye ni uko mbashimira kuba barakoze biriya”.
Iryo faranga rizakoreshwa mu bihugu bigize ECOWAS ryashyizweho tariki 30 Kamena 2019, ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize. Biteganyijwe ko iryo faranga ryahawe izina rya ‘Eco’ rizamurikwa ku mugaragaro mu mwaka utaha wa 2019.
Mbere yo kugirana ikiganiro na Perezida Kagame aba banyamakuru n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bihugu bitandukanye bya Afurika babanje gusura , ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside.