Uzabakiriho Gakire Fidele wari inkoramutima ya Padiri Thomas Nahimana ndetse wari waranahawe umwanya muri guverinoma ikorera mu buhungiro, byamenyekanye ko ubu amaze iminsi afungiye mu Rwanda.
Byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangaje ko Gakire Fidele afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.
Uzabakiriho Gakire Fidele wari umaze iminsi atagaragara ku mbuga nkoranyambaga akunze kwidogaho, yatawe muri yombi tariki 24 Ukwakira 2022, aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Gusa ntarahamwa n’ibyaha kuko akiri kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Gakire wavuye mu Rwanda akerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko ahunze, yakomeje kwifatanya n’abavuga ko barwanya u Rwanda na Padiri Thomas Nahimana, uyoboye ibyo yise Guverinoma ikorera mu buhungiro.
Nahimana kandi yari yarahaye umwanya uyu Gakire, aho yari yaramugize Minisitiri w’Urubyiruko n’abakozi
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko noneho aba Pawa birirwa bagusha abatabasobanukiwe mu mitego yabo mitindi,ibaze aho Nahimana(n’uwamwise izina ntiyamushiraga amakenga)aroha urubyiruko rutagira ubwenge vraiement