Ubutegetsi Bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gushakira u Rwanda ibirego birushinja gukorana no gutera inkunga umutwe wa M23.
Mu itangazo rya Guverinoma ya DRC ryashyizwe ahagaragara na Patrick Muyaya Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya DRC ku mugoroba w’ejo tariki ya 12 Ukuboza 2022, rivuga ko umutwe wa M23 urimo gukorana bya hafi n’itangazamakuru ry’u Rwanda.
Iri tangazo, rikomeza rivuga ko mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 by’umwihariko muri Bunagana, Kashishe, Bambo muri cheferi ya Bwito,Murimbi Muri Gurupoma ya Tongo no muri Rutshuru Centre n’ahandi muri Teritwari ya Rutshuru, hagaragara abanyamakuru benshi baturutse mu Rwanda bacungiwe umutekano na M23.
Guverinoma ya DRC, ivuga ko M23 iri gukoresha Abanyamkuru b’Abanyarwanda mu rwego rwo kugoreka ukuri ku biri kubera muri Teritwari ya rutshuru, aho bashinja ibi binyamakuru kubogamira k’uruhande rwa M23 ndetse ko iki ari ikemenyetso cy’uko Ubutegetsi bw’u Rwanda bufasha kandi bugatera inkunga Umutwe wa M23.
Ni iki ki kihishe inyuma y’ibi birego?
Abakurikiranira hafi amakimbirane amaze iminsi hagati y’u Rwanda na DRC, bemeza ko muri iyi minsi umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu Ubutegetsi bwa DRC, Abategetsi b’iki gihugu bari gushaka igishoboka cyose cyatuma bagereka intambara ya M23 k’u Rwanda.
Ibi biraturuka k’ukuba Ubutegetsi bwa DRC, bwarakunze kunengwa n’abatari bake kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ashingiye ku moko m’Uburasirazuba bw’igihugu cyabo, bugahitamo kubigereka ku bandi mu rwego rwo kwikura mu kimwaro.
Nyuma yo kurushinja guha M23 abasirikare n’intwaro, ubu DRC iravuga ko u Rwanda ruri gufasha M23 mu icengezematwara rigamije gushyigikira uyu mutwe no kuwamamaza k’uruhando mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande ,hari abasanga Ubutegetsi bwa DRC butewe amakenga n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce tugenzurwa na FARDC, bukaba bukomeje guterwa ubwoba no kwikanga ibinyamakuru byo mu Rwanda bidasiba kubatabariza no gushyira hanze abari inyuma yayo mahano .
Igitangaje ariko ,n’uko Ubutegetsi bwa DRC bw’ikoma ibinyamakuru by’u Rwanda gusa mu gihe hari n’ibindi binyamakuru byinshi byo Mukarere k’ibiyaga bigari n’ibindi bikora ku rwego mpuzamahanga nka BBC, VOA…. Bihora muri Rutshuru mu duce tugenzurwa na M23 mu rwego rwo gutara amakuru y’ibiri kuhabera.
Abahanga mu by’itangazamakuru ,bavuga ko kuba ibinyamakuru byo mu Rwanda byajya gutara amakuru mu duce tugenzurwa na M23 ,nta gikuba kiba cyacitse kuko amategeko mpuzamahanga yemerera itangazamakuru ryaba irikorera k’urwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, kujya gutara amakuru mu duce turi kuberamo imirwano .
Abanyamakuru kandi, bemerwa n’amategeko mpuzamahanga kujya gutara amakuru mu duce tugenzurwa n’ingabo za Leta cyangwa se utugenzurwa n’inyeshyamba mu gihe babiherewe uburenganzira na banyirubwite.
Hari n’abandi bavuga ko ibyo kuba DRC iri gushinja M23 gukorana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, ari ubundi buryo buri gukoreshwa n’Ubutegetsi bw’iki gihugu mu rwego rwo gukomeza gutwerera u Rwanda umtwe wa M23 .
Ibi bibaye mu gihe hashize ukwezi kurenga, Ubuyobozi bukuru w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, busabye itangazamakuru ryo muri DRC, kudasohora amakuru y’ukuri ku biri kubera ku rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23 , ngo kuko bishobora guca ingabo zabo intege no guhahamura rubanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com