Ibura ry’ibikomoka kuri Peterori rikomeje guteza ikibazo mu bihugu bitandukanye,ikibazo cyafashe indi ntera mu gihugu cy’u Burundi, kuburyo kubera ibura rya Essance abatwaraga abagenzi mu mamodokari akoresha Essance mu mujyi wa Bujumbura bavuga ko bagiye kuba bazibitse kuko bakorera mu gihombo gusa.
Aba bakoresha ibi binyabiziga bavuga ko bashobora kumara iminsi ibiri irenga bari ku murongo bategereje kubona Essance, nyamara hari n’igihe bategereza gutya bikarangira batahiye aho nta yo batahanye.
Umujyi wa Bujumbura niwo wibasiwe cyane n’iki kibazo kurusha ahandi, dore ko nk’uko bamwe mubacuruza aya mavuta babivuga nabo bemeza ko muri iyi minsi bari kurangura Essance nkeya bigatuma abayikoresha mu binyabiziga byabo batayibona uko babyifuza.
Abaturage bagasaba Leta kwita kuri iki kibazo kugira ngo imirimo ipfa kubera iki kibazo ihagarare.
Umuhoza Yves