Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzafasha Repubulika ya Demukarasi ya Kongo igiye kugaba ibitero simusiga ku barwanyi bo mu burasirazuba bwayo barimo abanyamahanga n’ abo mu gihugu imbere. Mu barwanyi b’ abanyamahanga harimo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro n’ abanyamakuru cyagarukaga ku Kwibohora ku nshuro ya 25 cyabaye kuri uyu wa Kabili tariki 2 Nyakanga 2019.
Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba u Rwanda ruzingira mu ntambara Kongo igiye kugaba ku nyeshyamba , Perezida Kagame ati “Tuzayinjiramo”.
Mu mpera z’ icyumweru gishize tariki 30 Kamena 2019, ubwo Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yizihizaga Umunsi mukuru w’ ubwigenge nibwo Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kigiye kugaba ibitero bikomeye ku nyeshyamba zirwanira muri iki gihugu.
Yagize ati “Namaze gutegeka ingabo zacu kugaba ibitero simusiga Djugu na Mahagi”. Utu duce uko ari tubiri twiciwemo abasivile benshi bikozwe n’ inyeshyamba nk’ uko bivuga n’ abategetsi ba Kongo.
Perezida Tshisekedi avuga ko ibi bitero bizagera no mu Minembwe muri Kivu y’ Amagepfo na Ituri hakunze kumvikana ibitero by’ inyeshyamba cyane.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, ubwo Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, kimwe mu byo yasezeranyije abaturage bo mu burasirazuba bwa Kongo ni ukugarura amahoro n’ umutekano bimaze igihe byarabuze muri aka gace.
Perezida Kagame avuga ko atewe ishema no kuba habonetse umuntu(Tshisekedi) ufite ubushake bwo guhashya inyeshyamba zo muri Kongo.
Kagame yavuze ko u Rwanda ruzafasha Kongo mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba
Yagize ati “Ku ruhande rwa Kongo, n’ ibyo Tshisekedi yavuze, tuzinjiramo. Twari tubitegereje , ntewe ishema ni uko dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’ abaturanyi mu gukuraho iki kibazo kigira ingaruka kuri Kongo, kigira ingaruka ku baturanyi twese.”
Perezida Kagame avuga ko nta kuntu iki kibazo cy’ inyeshyamba cyakomeza kuba imbogamizi ku iterambere ry’ ibi bihugu ngo ibihugu bikomeze byicare birebere gusa.
Mu minsi mike ishize hari ibitero byagabwe ku nyeshyamba zo muri Kongo, bivuze ko ibi bitero Tshisekedi yavuze ko agiye kugaba ku nyeshyamba bishobora kuba byaratangiye.
Mu mpera z’ ukwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2019, nibwo Perezida Kagame w’ u Rwanda , uwa Kongo Tshisekedi n’ uwa Angola João Lourenço bahuriye muri RDC biyemeza ko bagiye kurandura inyeshyamba ziri muri Kongo.