Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza rya First Steps Learning Center
riherereye mu mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe no kuba Ubuyobozi
bw’iri shuri bukibishyuza amafaranga yo kugura ibikoresho bya COVID 19 birimo
umuti wo gukaraba ku ntoki (Hand Sanitiser) ndetse n’udupfukamunwa kandi
hashize igihe Leta itangaje ko udupfukamunwa tutakiri itegeko kudukoresha.
Ni ishuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari k’Agateko,
Umudugudu wa Rwankuba rikaba ari ishuri ryigenga rifite icyiciro cy’Amashuri
y’incuke ndetse n’icyiciro cy’Amashuri abanza.
Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko abana babo bategetswe kugura
udupfukamunwa 5 ku mafaranga ibihumbi bibiri (2000 FRW) ku gapfukamunwa
1, aho buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu umunyeshuri agomba
kugira agapfukamunwa kawo kandi kadasa n’akandi. Ikindi ngo ni uko bishyujwe
amafaranga y’umuti wo gukaraba (Hand Sanitizer) bakibaza impamvu bishyuzwa
ibi bikoresho kuko ngo usanga umwana utarabyishyuye akubitwa akanatotezwa ku
ishuri.
Umwe mu babyeyi witwa Mukamana Agnes waganiriye na Rwanda Tribune
yagize ati “nagiye kumva numva ngo tugomba kwishyura amafaranga
y’udupfukamunwa 5 ndetse nay’umuti wo gukaraba (Hand Sanitizer) numva
birantangaje cyane nibaza uburyo mu bigo by’amashuri byose byo mu Rwanda
iki kigo aricyo kikishyuza ibikoresho bya COVID- 19.”
Yakomeje avuga ko iki kigo kibishyuza ibi bikoresho kugira ngo kimare mububiko
(stock) ibyo cyari cyaguze mu bihe bya COVID -19 bo bakaba bari
kubihomberamo kuko kiri kubakoraho ubucuruzi.
Ikindi aba babyeyi bavuga ni uburyo umwana utarishyura ibi bikoresho afatwa ku
ishuri mubandi aho bavuga ko ari ihohotera kuba umwarimu akubita umunyeshuri
ngo ni uko adafite agapfukamunwa cyangwa atarakishyura.
Bakaba basaba inzego zibishinzwe kuba zakurikirana iki kibazo kuko bo bavuga
ko ari akarengane bakorerwa kandi Leta yaratangaje ko ibi bitakiri itegeko.
Umuyobozi w’Ishuri First Steps Learning Center Bwana Hatangimana Cyprien
avuga ko koko bakishyuza ibi bikoresho kuko kuba leta yaravuze ko bitakiri
itegeko bitavuze ko COVID 19 yavuyeho.
Akomeza avuga ko bitewe n’uburyo abana bicara n’ubwinshi bwabo aricyo
cyatumye bagumishaho gahunda y’agapfukamunwa nk’itegeko mu kigo cyabo.
Avuga kandi ko ku kubijyanye n’amafaranga babishyuza ari amafaranga yo
guhangana n’ingaruka za COVID 19 ndetse no kwagura ibyumba by’amashuri
kuko bagifite ikibazo cy’ubucucike mu kigo kuko hakiri aho abana bakicara ari 3
ku ntebe, bityo ko ababyeyi nabo kugira ngo bagire uruhare batanga ku kigo buri
mubyeyi acibwa amafaranga ibihumbi makumyabiri ku mwaka 20000 (FRW).
Ishuri rya First steps Learning Center rifite abanyeshuri bagera kuri 516 aho rifite
abagera kuri 128 mu cyiciro cy’Incuke na 388 mu mashuri Abanza.
Norbert Nyuzahayo