Nyuma yaho umusirikare wa FARDC agaragaye mu itsinda ry’intumwa zirimo izihagarariye MONUSCO, ingazo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere, izihagariye ingabo za EAC zigiye mu gace ka Kibumba ejo kuwa 13 Ukuboza 2022 kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 , byatumye Abanyekongo benshi bacika ururondogoro.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022 ku mbuga nkoranyambaga ,Abanyekongo bashinje Perezida Felix Tshisekedi ubugambanyi no kuba indyadya bitewe n’uburyo ari kwitwara muri iyi minsi ku kibazo cya M23.
Aba Banyekongo biganjemo abasanzwe banga urunuka bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi , bavuga ko Perezida Felix Felix Tshisekedi yakunze kenshi kwita M23 umutwe w’iterabwo kandi ko ugizwe n’Abanyamahanga bateye DRC bihishe mucyo yise”M23” akanongeraho ko Guverinoma ye itazigera na rimwe ihirahira ngo yemere kugirana ibiganiro nawo.
Bakomeza bavuga ko batangajwe cyane no kubona ejo kuwa 13 Ukuboza 2022, umusirikare wa FARDC agaragara mu itsinda ryagiye guhura n’umutwe wa M23 mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, umutwe wa M23 uheruka kwigarurira mu kwezi gushize.
Bongeyeho ko kuba Perezida Tshisekedi yaremeye ko uwo musirikare wa FARDC ajya kuganira na M23, ari ubugambanyi n’uburyarya, kuko ibyo yakunze kubwira Abanyekongo mu mbwirwaruhame zitandukanye agaragaza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’Abanyamahanga b’Abanyarwanda ukwiye kurwanywa, aba arimo ajijisha Abanyekongo ,ahubwo ko ashobora kuba akorana n’umutwe wa M23 mu ibanga rikomeye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Hhhhh
Byongeye Kandi Castar wabo ariwe Chico chitambwe akaba ariwe ubwe wigiriyeyo ! Ikindi bari barakomeje guhisha abakongomani ko Kibumba batayitakaje nyuma abo bagenerari BAYO bagaragara I Kibumba bubitse imitwe bahabwa karibu na Willi Ngoma arimo abereka aho bicara!!!
Njye nkumusesenguzi ,icyo nabwira president wa DRC na bariya basaza mumushuka bo kubwa mumbutu amazi siyayandi ,iyo umaze imyaka erega icumi uziko harabantu wabujije amahirwe yokuba mugihugu cyabo kndi uzinexa ko ari abenegihugu uragirango niwowe ufite power Oya rwose kndi abakurikiye hano mwabonye imyigaragabyo(grave) imaze ibera munkambi zo murwanda haricyo ivuze murwego muzampahanga cg mubatuyoboza ururimi biyicariye iwabo ariko reka mbabaze urumva america ariyo yishimiye ko ikomeza ihereza abanyekongo bavuga ikinyarwanda ubwenegihugu Kandi igihugu cyabo kiraho ikindi nanone DRC yakozemo amakosa guhakana zirya munzi bavuga ko arabanyarwanda kndi USA izihereza ubwenegihugu nkabakongomani so rero icyo nagiraho inama president wa Congo nukwemera agacyura impunzi za banyekongo zivuga ikinyarwanda akazirindira umutekano maze akareba ko Congo hataza amahoro aho najyanga Kongo izamera nka Sudan ndabivuze kndi muzaba mubwira.