Nyuma yuko Umuryango w’Abibumbye ushyize hanze raporo ishinja Umutwe wa M23 kwica abaturage 131 mu gace ka Kishishe muri Kivu ya Ruguru, uyu mutwe washyize ukuri kose hanze ku by’iyi raporo, ivuga ko ibikubiyemo ari ibinyoma, inagaragaza uburyo yakozwe n’impamvu yayo.
Byatangajwe na Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’uyu mutwe n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Bunagana.
Betrand Bisimwa yamagana iyi raporo, yagize ati “Raporo yakozwe ishingiye ku bihuha no kugendera ku marira ya PARECO yashoye abasiviri mu rugamba kandi bagombaga kuhagwa.”
Yavuze ko aka gace ka Kishishe gasanzwe kagaragabijwe umutwe wa FDLR kuva 1994 kugeza gafashwe na M23 mu minsi ya vuba ishize.
Yagize ati “Byateye ikibazo ku bakoranaga na FDLR kubera ubusahuzi bahanyuzaga bagombaga gukoresha uko bashoboye bakadushyiraho icyasha.”
Yavuze ko ibitero byivuganye abaturage bashyizwe ku gahanda ka M23, bivuganywe n’umutwe wa PARECO ufatanyije na FDLR.
Ati “PARECO na FDLR baje bambaye imyenda ya gisiviri kugira ngo n’abaraswa bazitwe ko ari abasiviri bishwe na M23.”
Yavuze ko umutwe wa M23 wategereje MONUSCO ngo uze kureba iby’iki kibazo cya Kishishe ariko ko iminsi irindwi yose yageze aho yirenga itaje kureba, ati “Kuki MONUSCO twategereje iminsi 7, dufashe Kishishe igasohora iriya raporo iyo baza mbere baba baramenye ukuri.”
Yakomeje agira ati “Abayikoze ntabwo bageze Kishishe kuko iyo bahagera bari guhabwa ubuhamya butandukanye n’ibyo bahawe n’agatsiko k’abantu ba Rwindi.”
Yavuze ko MONUSCO ndetse n’abashakashatsi basabye M23 uburenganzira bwo kujya muri kariya gace ka Kishishe ariko ko batigeze bahagakandagiza ikirenge ahubwo bagahinira hafi bagakoresha ubuhamya bahawe n’abatuye mu gace ka Rwindi kari mu birometero 35 uvuye Kishishe.
RWANDATRIBUNE.COM
Erega DRC n’izo nterahamwe barigiza nkana.