Twiswe abicanyi, ibyihebe n’abangiza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, nyamara ibyo siko bimeze, ninayo mpamvu twiyemeje kubereka itandukaniro ry’uko ,mutuzi n’ibyo turi byo, ayo ni amagambo y’umuvugizi w’inyeshyamba za M23 mu bya Gisirikare Majoro Willy Ngoma, ubwo yerekanaga inyeshyamba za FDLR zafatiwe k’urugamba.
Uyu muvugizi w’inyeshyamba za M23 yagaragaje aba basirikare bo mu nyeshyamba za FDLR, hamwe n’abaturage bafatanywe nazo abandi bakaba barahungiye kuri izi nyeshyamba ngo bazisaba kubafasha gusubisubira mu gihugu cyabo, bagaragazwa bacungiwe umutekano kandi bameze neza bitandukanye n’abo ingabo za Leta zijya zerekana zababohesheje ibiziriko, igikorwa cyagaragaje M23 nk’abaharanira amahoro nk’uko bakunze kubyivugira.
Aba baturage barimo n’umupasiteri wakoraga nka maneko muri FDLR bagaragaje ko bafite inyota yo gutaha iwabo bakareka kuba mu mashyamba ya Congo.
Mu ijambo rye Pasiteri Niyonzima J.Damacen yavuze ko yatangaga amakuru muri FDLR ariko n’ubundi akaba ari Pasiteri. Uyu musaza uvuga ko akomoka mu cyahoze ari Komine Cyinyami yo muri Perefegitire Byumba, ngo yahunze yari Asisita ( asister ) Burugumesitiri. Abajijwe icyo yifuza kuri aba babafite yavuze ko bamufasha gusubira iwabo mugihugu cye cy’u Rwanda.
Ni ijambo ahuriyeho nabagenzibe bandi bane bari kumwe mu maboko ya M23. Nyuma yo kugaragaza aya mashusho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga batangiye kuvuga ko uyu mutwe ntaho uhuriye na FARDC ingabo za Leta mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ngo kuko uburyo bigaragaza bwonyine bugaragaza imitima yabo.
Bati FARDC iboha abantu bakenda gucika amaboko ngo barengera uburenganzira bwa Muntu, bati “ reka ahubwo M23 niyo mpirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu.
Umuhoza Yves