Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwatangaje ko Bosco Ntaganda wari ukurikiranywe ho ibyaha 18 birimo ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, byakorewe mu ntara ya Ituri muri Kivu y’amajyaruguru akaza guhamwa, yimuriwe muri gereza ya Leuze-en –Hainau aha ni mu bwami bw’Ubibirigi.
Ibi byatangajwe n’umwanditsi mukuru wa ICC, Peter Lewis, watangaje ko kubera amasezerano ubwami bw’Ububiligi bufitanye n’uru rukiko boherejeyo Bosco Ntaganda kugira ngo arangirize yo ibihano bye.
Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30, uru rukiko rukaba rugenera umuntu igihugu arangirizamo ibihano rukurikije amategeko yarwo yashyiriweho umukono I Roma ubwo hashingwa ga uru rukiko, bakaba bagendeye ku ngingo yayo ya 103.
Kuwa 8 Nyakanga 2019, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa ICC nibwo rwemeje ko Bosco Ntaganda ahamwa n’icyaha ku buryo budashidikanywaho ku byaha 18 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu ntara ya i Ituri, muri RDC, mu 2002-2003.
Kuwa 7 Ugushyingo 2019, Bosco Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 yose. Igihe yamaze ari muri gereza kikazakurwamo, dore ko yafashwe kuwa 22 Werurwe 2013 iyo myaka iri hagati kugeza kuwa 7 Ugushyingo 2019, niyo izakurwa muri yayindi yakatiwe.
Kuwa 30 Werurwe 2021, nibwo Urugereko rw’Ubujurire rwa ICC rwemeje imyanzuro n’igihano muri uru rubanza bidasubirwa ho.
UWINEZA Adeline