Abahanuzi bo mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR babarizwaga mu matsinda y’abanyamasengesho azwi ku mazina y’Umushumba mwiza na Yezu ntunsige amaze ukwezi ahanura ko Gen.Omega, iki aricyo gihe agiye gutaha mu Rwanda agasanga umuryango yemye nkuko byagendekeye Gen.Major Rwarakabije, muri ubwo buhanuzi batangaza ko bizaba imperuka y’abarimo cyane ko abandi barimo Jeneral Nyembo bazicwa n’inkota.
Muri ki gihe ubuhanuzi buva muri FDLR bukomeje kuvuga ko hagiye kuba akaga gakomeye, ako kaga kakazibasira igice cya Parisi ari nacyo kibarizwamo ,umugaba mukuru wa FDLR FOCA ariwe Gen.Maj Ntawunguka Pacificque, ubuhanuzi kandi bwavuze ko benshi mu bagize ayo matsinda y’abanyamasengesho hari abazapfa abandi bagafatwa mpiri ,muri icyo gihe Gen.Omega ubwe azafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda .
Umwe mu bayobozi b’itsinda rihanurira Gen.omega, yabwiye isoko y,amakuru ya Rwandatribune iri Tongo dukesha iyi nkuru ko ,ibyahanuwe byinshi batangiye kubibona aha yavuze ko umwe mu bayobozi babo wari Umurinzi wa Gen.omega akaba na Pasiteri Ajida Ceceo yishwe,Lt.Col La Fontaine Umuvugizi w’igisilikare nawe yaburiwe irengero n’abandi.
Uyu musilikare wa FDLR ufite ipeti rya Serija akaba n’umwe mu bahubiri ,yakomeje abwira isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko mu bindi birikugenda bisohora, harimo umwe mu bo basenganaga witwa Poromiye Serija Uwiduhaye Marie Chantal uherutswe gufatwa na M23 nawe bari barahanuriwe ko agiye guhobera urupfu ariko nyuma Imana ikazamurokora agataha mu Rwanda.
Uyu musilikare asoza yavuze ko ubuhanuzi bafite buvuga ko intambara ya M23 na FARDC izatinda, kandi ko izasiga benshi muri bo batashye harimo na Gen.Omega ,mu bindi bamenye nuko Col.Ruhinda ariwe uzayobora FOCA naho Gen.Maj Busogo akazasimbura Lt.Gen Byiringiro kuko basanze azagwa muri iyi ntambara yishwe n’inyota.
ubuhanuzi ni kimwe mu mizi y’ingengabitekerezo umutwe wa FDLR ugenderaho ariko benshi mu bayibayemo bavuga ko ari ubutumwa bucurwa na Gen.Omega afatanyije na Gen.Bgd Uwimbabazi Nyembo ukuriye ubutasi muri uwo mutwe.
Mwizerwa Ally
Mbese fdlr igendera ku bupfumu? Aka ni akaga. Mwarayobye mwa bipfapfa mwe. Ntabwo mwamena amaraso yinzirakarengane ngo mubikire