Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyarugu kwishakamo ibisubizo bakabonera urubyiruko rwo muri iyi Ntara imirimo rukava mu bushomeri.
Ibi byagarutsweho mu biganiro Minisitiri Musabyimana yagiranye n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye nk’Abayobozi b’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bo mu Ntara y’Amajyarugu.
Bagarutse kukibazo cy’urubyiruko rwinshi rwugarijwe n’ubushomeri mu Karere ka Musanze na Burera, harebwa uburyo rwabonerwa imirimo rukava mu bushomeri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yagize ati “Mu bibazo twifuza ko byakorerwa ubuvugizi harimo n’ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rwugarijwe n’ubushomeri mu Karere ka Musanze no mu Karere ka Burera ugereranyije n’ahandi mu Gihugu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yeretse abayobozi amahirwe menshi abazengurutse bari bakwiye kubyaza umusaruro bagashakiramo imirimo urubyiruko.
Yagize ati “Intara y’Amajyaruguru ni Akarere kazengurutswe n’ibyiza bitandukanye, abenshi barabisiga bakajya gushaka ibisa nabyo mu Bihugu by’abaturanyi, Abanyarwanda benshi bakwiye kwishakamo ibisubizo bakabyaza umusaruro ibyiza bizengurutse u Rwanda.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasoje atanga urugero ko amakoro yo mu Murenge wa Nkotsi yabyajwemo imirimo akubaka hotel nziza mu Karere ka Musanze bityo ko akwiye kubyazwamo indi misaruro nko kubaka imihanda y’umugi wa Musanze kandi ko ibyo byatuma urubyiruko rwinshi rubona akazi.
Yasabye abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru gushaka imishinga yose ishobora gukorerwa mu Karere ka Musanze na Burera kugira urubyiruko rubone imirimo rukora kandi ko inzego zo hejuru ziteguye gushyigikira iyo mishinga.
Mukampunga Domina, umwe mu bitabiriye iyi nama yashime ibitekerezo bungukiyemo, avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe mu gukemura ibibazo bicyugarije abaturage bayoboye bidategereje ko bizakemurwa na Perezida Paul Kagame yasuye abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na we yagarutse ku kuba aho Umukuru w’Igihugu agiye, asanganizwa ibibazo by’abaturage akaba ari we ubikemura nyamara byakagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM