Umuryango uharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka LUCHA, bavuga ko ishyirwaho ry’Ubuyobozi bwa Gisirikare mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, ryazambije ibintu kuko ubu butegetsi bukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu kiganiro uyu muryango LUCHA wagiranye n’Itangazamakuru, ubuyobozi bwawo bwasobanuye ko kuva hashyirwaho ubu butegetsi bwa Gisirikare, hafunzwe abantu 78 bazira kunenga ubutegetsi bw’iki gisirikare.
Uyu muryango uvuga ko aba bantu bose bafungiye muri Gereza ya Goma izwi nka Munzenze, aho batotezwa amanywa n’ijoro n’igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
LUCHA yatanze urugero rw’umwe muri abo bantu wafunzwe tariki 02 Mata 2022 afashwe n’igipolisi cy’i Goma azira kuvuga ko bamwe mu bayobozi ba Kivu ya Ruguru ari bo ntandaro y’umutekano mucye.
Uyu wari umunyeshuri mu kaminuza, yakatiwe gufungwa imyaka itanu, umwanzuro utarashimishije abatari bacye kuko yakorewe ibikorwa bihonyora uburenganzira bwe.
Mu itangazo rya LUCHA, bagize ati “Uburenganzira bwe ntibwigeze buhabwa agaciro. Twebwe nka LUCHA tubona ko yazize ubusa kuko yavugishaga ukuri ari na byo byabaye intandaro yo kumujyana muri gereza.”
Komiseri wa Polisi muri Goma yamaganye ibitangazwa na LUCHA, avuga ko nta na rimwe igipolisi kigeze gifunga abaharanira uburenganzira bwa muntu mu buryo budakurikije amategeko.
Ati “Abo basore bacu ba LUCHA ibyo bavuga si byo na gato, niba Muhamisi Yondungo ari umunyakuru yagakwiye kubwira bagenzi ukuri kw’ibintu. Tujya kumufata twamusanze ahantu aho yari ari kandi tumushyira mu burenganzira bwe. (https://www.jokersmokershop.com/) ”
Uyu muyobozi wa Polisi ya Goma yavuze ko kandi uyu musore, aho afungiye adakorerwa iyicarubozi nkuko bivugwa na LUCHA ahubwo ko ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko.
RWANDATRIBUNE.COM