Mu nama y’imisi itatu yahuzaga Abayobozi b’Afurika na Leta Zunze Ubukwe z’Amerika, Afurika yasabya Perezida Joe Biden, ibintu bigera kuri bitandatu kugirango ibashe gukorana neza n’iki gihugu cy’igihangange ku Isi.
Mu ijambo rya Perezida Maks wa Senegal akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe , yashimiye Perezida biden k’ukuba yongeye gushyigikira icyifuzo cy’Afurika cyo kugira umwanya uhoraho mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umuteka ku Isi.
Hejuru y’ibi Perezida w’Umuryango wunze ubumwe bw’;Afurika yanagaragarije Joe Biden ibyifuzo bigera kuri bitandatu abanyafurika bifuza ko byashyirwamo ingufu kugirango babashe gukorana neza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo gufasha no guteza imbere umugabane w’Afurika.
Ibi byifuzo ni ibi bikurikira:
-Gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’umutekano no gufasha guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba
-Gufasha gukemura zimwe mu ngaruka zatewe n’ibyorezo byibasiye Isi bigateza ingaruka zikomeye ku mugabane w’Afurika
-Guteza imbere ibikorwa remezo
-Kurwanya ingaruka ziterwa n’imihandagurikire y’ikirere
-Guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no
– gukuraho ibihano byafatiwe bimwe mu bihugu by’Afurika.
Muri ibi ibi biganiro bari bimaze iminsi itatu biri kubera i Washington DC , impande zombi(Afurika na USA) banibanze ku miyoborere myiza, Demokarasi n’uburenganzira bwa Muntu,ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko,umutekano n’uburyo bwo kubaka amahoro arambye ku mugabane w’Afurika.
Asoza iyi nama, Perezida Joe biden yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye kongera inkunga ingana na miliyari 2,5 , mu rwego rwo gufasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’inzara ku mugabane w’Afurika.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com