Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yatangaje ko ntagihe bafite cyo kwicara ngo bashyire amaboko mu mifuka kandi hari abantu bari mu kaga bakeneye ubutabazi,ati” abatutsi b’I Masisi nibakomeza kwicwa tuzahaguruka tujye yo tubatabare, byaba byoroshye cyangwa bikomeye tuzabikora, ni inshingano zacu .”
Ibi Bertrand Bismwa yabisubije abajijwe icyo bazakora muri Masisi nihakomeza kwicwa abantu mu gihe hatari mu duce bagenzura, kandi bo bemeza ko badashobora kureka ngo amaraso y’inzira karengane akomeze kumeneka.
Uyu muyobozi yabisubiyemo ati” tuzatabara byaba bishoboka cyangwa bidashoboka “, ni amagambo yanasubiwe mo n’umuvugizi wungirije w’uyu mutwe mu bya Politiki Canisius Munyarugerero wivugiye ko baryamiye amajanja kuko abantu nibakomeza gutwikwa no kwicwa urubozo biteguye gutabara byihuse rwose.
Abayobozi b’uyu mutwe bagaragaje ko bo bifuza amahoro ko kandi babibwiye na Leta ya DRC nyamara bo bagasa n’aho bavunira ibiti mu matwi,ahubwo bagahitamo gukoresha intwaro, ibintu byatumye izi nyeshyamba zirwanaho.
Izi nyeshyamba zafashe uduce dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’amajyaru ndetse na I Turi bakavuga ko bazava muri utu duce ari uko bamaze kugirana ibiganiro na Leta bakagira ibyo bumvikana ho.
Umuhoza Yves
bishoboka batabara hakiri kare kuko biraboneka ko abatutsi bo muri biriya bice bamerewe nabi kandi imiryango mpuzamanga yarabirengagije icyo birereba ninyungu zabo bashaka kuri leta ya congo kandi njye uko mbibona M23 becareful abo bahuza nti mukabizere bamwe bashobara kuba barikubagambanira
ikindi mujye mwibuka ko abatutsi bajya kwicwa murwanda United States of America iri mubamenyeshejwe mbere ko mu Rwanada hariguterwa Genocide nibindi bihugu bikomeye niyo miryango mpuzamahanga ariko ntacyo bakoze kandi bafite ubushobazi niba murukuzira abo muribo mubizire byukuri izo politics zo kubasubiza inyuma hirengagijwe ukuri muziveho ni ruswa irugukora