Umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République Moïse Katumbi yantenze imyitwarire ya Perezida Felixe Tshisekedi muri iki gihe igihugu cyabo gihanganye n’inyeshyamba za M23, avuga ko amarira y’umugabo atemba ajya munda mugihe aya Perezida Tshisekedi yo yirirwa ayanyanyagiza mu bazungu ngo yatewe n’u Rwanda, ibintu bitakabayeho k’umuntu w’umugabo.
Perezida wa Ensemble pour la République yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI hamwe na Radiyo France 24 kuri uyu wa 16 Ukuboza, aho yaboneyeho no gutangaza ko yiteguye kwiyamamaza kugira ngo arebe ko yazasubiza igihugu cye ku murongo.
Moïse Katumbi yakomeje avuga ko kuba Perezida w’igihugu cyabo yirirwa arira ngo u Rwanda rwaramuteye nta muti abibonamo kuko amarira ye ntacyo azakemura, ati” igikenewe ni ugushaka umuti w’ikibazo kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo aho kwirirwa utakira abantu badafite na kimwe bari bukumarire.”
Moïse Katumbi watangaje ko ishyaka rye rifite Kongere kuri uyu wa 19 Ukuboza I Lubumbashi muri Haut-Katanga akaba yiteguye kuyitangamo Kandidature ye k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri 2023.
Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’intara ya Katanga ubwo Kabila yari k’ubutegetsi, avuga ko atiyumvisha ukuntu igihugu cye cyabura amahoro kubera ibihugu by’abaturanyi, yemeza ko abenegihugu bagomba gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo kandi bikaboneka.
Uyu mugabo ntiyigeze agira uwo atunga urutoki mubihugu bituranye na Congo cyakora yavuze ko bagomba gushaka umuti w’ibibazo bafite mu gihugu cyabo.
Umuhoza Yves