Uwahoze ari Minisitiri wa Congo ushinzwe iterambere ry’icyaro, Justin Bitakwira wafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ibihugu by’I Burai yahaye urw’amenyo uyu muryango,avuga ko babuze icyo bakora bakamufatira ibihano byo kutagera mu bihugu byabo nk’aho ariho atuye.
Uyu mugabo wakwennye k’uburyo bweruye EU yavuze ko basa n’abatagira icyo bakora bagahitamo gufata imyanzuro idafite iyo iva n’iyo ijya. Yagize ati” sintuye I Burayi , si mpakorera nta n’umuryango wanjye uhatuye nzaba njyayo kumara iki?” ndabona baba babuze icyo bakora.
Justin Bitakwira ni umwe mu bantu baherutse gushyirirwaho ibihano byo kutinjira mugihu na kimwe mu bigize umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi. Ni raporo irimo n’ababa mu nyeshyamba zitandukanye, ndetse bamwe bavuga nk’uyu Justin kuko nk’uwo muri FDLR we avuga ko no kugera I Kishansa bitapfa gushoboka no ne ngo I Burayi niho azajya?
Uyu mugabo wibaza niba umuryango w’ubumwe bw’I Burayi utekereza ko atuye I Burayi ngo ntacyo ibi bihano bimubwie rwose mbese kuri we bisa n’aho ntabiriho
Umuhoza Yves