MONUSCO yahaye imodoka yo mu bwoko bwa Kamyo gereza ya Angenga yo korohereza imfungwa. Ibi yabikoze ibinyujije mu gice cyayo gishinzwe gushyigikira imiyoborere myiza ya gereza.
Gereza nkuru ya Angenga iherereye mu ntara ya Sud-Ubangui. Iyi mpano kandi ije ari igisubizo ku kibazo cyo gutwara abagororwa iyi gereza imaze imyaka itari mike ihura nacyo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa MONUSCO w’ishami rishinzwe gushyigikira ubuyobozi bwa gereza, yavuze ko iyi modoka ari iyo gufasha imfungwa igihe zivanwe cyangwa zijyanywe mu nkiko bazisubiza aho zifungiye.
Ubuyobozi bwa gereza ya gisirikare ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Jean-Christophe Ngilimu wakiriye iyi modoka we yasobanuye akamaro kayo ko ari kanini cyane mu mikorere ya gereza.
Gusa yakomeje avuga ko ngo n’ubwo iyi modoka yatanzwe ko ariko imfungwa zo muri DRC ziteye agahinda ngo kuko ubu iyi gereza yamaze kuzura
Iyi mpano yatanzwe k’umunsi w’ ejo tariki ya 16 Ukuboza 2022.Abasesenguzi mu bya politiki baravuga ko Monusco yatanze iyi mpano mu rwego rwo kugeregeza gushaka kongera kwigarurira imitima y’abanyekongo bari bamaze iminsi bakora imyigaragambyo yo kuyamagana ngo isubire iwabo ngo kuko amahoro baje kubashakira ntayo babonye.
Uwineza Adeline