Nkuko tubikesha BBC: Umugabo wahanutse mu ndege ya Kenya Airways ubwo yarimo yururuka igeze i Londres ivuye i Nairobi birakekwa ko ari umuntu wari ufite uburenganzira bwo kugera kuri iyi ndege.
Mu kiganiro cyihariye na BBC, Gilbert Kibe, umuyobozi w’ikigo cy’indege za gisiviri muri Kenya, yavuze ko kugeza ubu bataramenya uwo muntu.
Ku cyumweru, nibwo uyu mugabo utaramenyekana yahanutse mu gice cyo munsi cy’indege imaze gufungura amapine ngo yururuke, agwa mu busitani bw’urugo ruri hafi y’ikibuga cy’indege, ntiyarokoka.
Iperereza ku kibuga cy’indege cya Heathrow i Londres riri gukorwa, Bwana Kibe akaba yabwiye BBC ko ubu bategereje amakuru bari buhabwe n’inzego zaho.
Iyobera ku buryo yageze ku ndege
Bwana Kibe avuga ko urebye uko umutekano uba ucunzwe ku kibuga cy’indege no kuba hari abantu batavana ijisho ku ndege, abona bigoye ko umuntu wo hanze yafungura akajya muri kiriya gice.
Ati: “Ndakeka ko ari umuntu waba wari ufite uburenganzira bwo kugera hariya, ariko kugeza ubu ntabwo tubizi neza”.
“Umupilote w’indege ubwe, n’abamufasha, arabanza akagenda hose agenzura indege mbere yo kuyijyamo ngo ihaguruke, areba ahantu hose: amapine, imyuka, aho amapine yizingira…areba ikintu cyose”.
“Igihe rero iryo genzura ryakorwaga byanze bikunze uwo muntu ntabwo yari ahari naho ubundi bari kumubona. Iyobera rero aho rikiri ni ukumenya uko uwo muntu yageze aho hantu”.
Bwana Kibe yemeza ko ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, aho indege yahagurukiye, hasanzwe hari umutekano kandi nta kintu nk’iki cyahabaye mbere.
Gusa avuga ko nta wakwizera umutekano 100% igihe cyose, ko ariyo mpamvu buri gihe “bagenzura ahantu hose na buri kintu cyose”.
Ati: “Niyo mpamvu kugeza ubu dukeka ko uwo yaba ari umuntu wari usanzwe ufite uburenganzira bwo kugera hariya hantu”.