Aime Pscal Pongo, Umunyapolitiki wo muri DRC akaba n’umuyobozi w’Ishyaka CNARD(Congrès National Africain pour le Réveil du Congo) riri mu ihuriro ry’Amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi rizwi nka “ Union Sacree”,yatangaje ko Umutwe wa M23 ugomba guhagarikwa mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023 atangira.
Pascal Pongo usanzwe ari inshuti yakadasohoka ya Perezida Tshiekedi, yabitangaje mu mpera z’ikicyumweru gishize ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ihuriro” Union Sacre”i Kinshasa mu gace ka Tshangu.
Yakomeje abwira abari bamuteze amatwi ,ko ari umwe mu banyapolitiki badashigikiye icyo yise Ubushotoranyi bw’u Rwanda na Uganda, ibihugu bitera inkunga umutwe wa M23 wigaruriye bimwe mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku bwa Pscal Pongo, kugirango amatora azarusheho kugenda neza ni uko ibikorwa by’ umutwe wa M23 bigomba guhyirwa ku iherezo bitarenze umwaka utaha wa 2023.
Yagize ati:” Igihugu cyacu cya DRC, kiri guhura n’ibibazo by’ubushotoranyi bw’umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda na Uganda. Ngirango umukuru w’igihugu yabivuze neza ko M23 ari umtwe witerabwoba. Ariko igihe kirageze ngo uyu mutwe uhagarikwe bitarenze umwaka wa 2023 ubwo tuzaba turi mu matora y’umukuru w’igihugu. Umwaka wa 2023 ugomba kuba umwaka w’amahoro muri DRC.”
avuga ko Perezida Felix Tshisekedi, yazaniye DRC ubutumwa bwo gucungura Abanyekongo kandi ko butararangira n’ubwo atorohewe muri iyi minsi ,ariko ngo uko bizagenda kose ,agomba gutsinda agasoza ubwo butumwa bwo gucungura Abanyekongo.
Ati:” Perezida Felix Tshisekedi ni intumwa yazaniye DRC ubutumwa bwo gucungura Abanyekongo, kandi ubwo butumwa ntararangiza kubusohoza. N’ubwo atorohwe muri iyi minsi, uko byagenda kose twizeye ko azatsinda agasohoza ubutumwa bwe.”
Ku rundi ruhande, hari bamwe mu Banyekongo bavuga ko ibyatangajwe na Aime Pascal Pongo ari ukujijisha abaturage, ahubwo ko icyo yari agamije ari ukwamamaza Perezida Felix Tshisekedi bari mu ihuriro rimwe rya “Union Sacree” mu rwego rwo kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha muri DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com