Umunyapolitiki Bamporiki Edouard ukurikiranyweho kurya indonke ya Miliyoni 10 Frw, yasabye Urukiko Rukuru guca inkoni izamba rukamubabarira kuko iyi ndonke yakiriye atakoresheje ubushishozi.
Bamporiki yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, ubwo yaburanaga ubujurire bwe nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhamije ibyaha bibiri, rukamukatira gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.
Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga, Bamporiki yavuze ko nubwo yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwamuhamije ibyaha, atari uko ari umwere ahubwo ko ibyo yakoze abyemera ariko ko abisabira imbabazi.
Yavuze ko kwakira ziriya ndonke yabitewe n’ubushishozi bucye, bityo ko Urukiko rukwiye guca inkoni izamba rukamugirira ikigongwe.
Gusa abamwunganira mu mategeko be, bavuze ko ibishinjwa umukiliya wabo, nta shingiro bifite kuko nta kimenyetso cyatanzwe yaba icy’amajwi yafashwe cyangwa ubutumwa bubigaragaza.
Abanyamategeko ba Bamporiki kandi bavuze ko umukiliya wabo atagomba guhamywa icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko, mu nyungu ze bwite kuko iriya ndonke yakiriye ntaho ihuriye n’umwanya yari afite.
RWANDATRIBUNE.COM