Nyuma yuko ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu biganiro byiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitagaragayemo Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu, imirwano yongeye kubura hagati M23 n’Ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse n’uyoboye ICGLR, João Lourenço akaba na Perezida wa Angola wanashyizweho nk’umuhuza mu bibazo bya Congo Kinshasa.
Nubwo ibiganiro bimaze kuba inshuro nyinshi, nyuma y’umunsi umwe aba bayobozi bahuye, umutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022 washyize hanze itangazo rivuga ko igisirikare cya Guverinoma ya Congo gifatanyije n’imitwe kiri gukorana nayo, bagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Bwiza.
Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byerekana ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashaka ko hakurikizwa inzira z’amahoro zo gushaka umuti w’ibibazo.
Uyu mutwe kandi uvuga ko ibyakozwe by’iki gitero bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye tariki 23 Ugushyingo 2022, yasabaga M23 guhagarika imirwano ikava mu duce twose yafashe.
Itangazo ry’iyo myanzuro rigira riti “Inama yanzuye ko gushyamirana muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO bigomba guhagarikwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”
Inama ya ICGLR yanzuye ko uyu mutwe wa M23 ugomba kuva mu bice byose wafashe bikajyamo Ingabo za Kenya, M23 yo igasubira aho yateye ituruka mu mbago z’Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo hagenzurwa na FARDC, mu gihe hakirimo kwigwa uko M23 yakwamburwa intwaro.
Imitwe ya FDLR-FOCA, Red-Tabara ADF n’indi, na yo yasabwe gushyira intwaro hasi, igahagarika vuba na bwangu ibikorwa by’intambara muri DRC igahita itaha mu bihugu yaje ikomokamo, ibifashijwe n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza EAC.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, yavuze ko ishingiye ku nama yahuje Abakuru b’ibihugu by’akarere ku wa 23 Ugushyingo 2022, uyu mutwe wemeye gukomeza guhagarika imirwano.
Wakomeje uti “Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, M23 yemeye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, nubwo itari ihagarariwe muri iyo nama. M23 ishyigikiye gahunda y’akarere igamije kuzana amahoro arambye muri RDC.”
“Umutwe wa M23 wasabye inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, ku bibazo biwuhangayikishije.”
Uyu mutwe washimangiye ko witeguye kuganira na Guverinoma ya Congo, mu buryo bugamije gukemura burundu ibibazo byakomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
M23 kandi iherutse kwakira intumwa zirimo n’iz’igisirikare cya Congo zayijeje ko mu gihe yakubahiriza iby’amasezerano y’i Luanda itazagabwaho igitero na rimwe.
Icyo gihe Gen Sylvain Ekenge Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko FARDC itagiye muri Kibumba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko biri kuvugwa, ahubwo ko bari bagiye kureba no gusuzuma niba umutwe wa M23 uri kubahiriza gahunda yo gusubira inyuma uva mu bice wamaze kwigarurira.
Yagize ati “Ntabwo twagiye muri Kibumba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23. Twe dufite inshingano zo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro harimo na M23. Icyari cyatujyanye muri Kibumba, kwari ukureba no gusuzuma niba Umutwe wa M23, uri kubahiriza ibyo wasabye, birimo gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye.”
Nyuma Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, cyaje kwigamba kwambura umutwe wa M23 uduce tune muri Teritwari ya Rutshuru twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’umutwe wa M23.
Ni amakuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye bibogamiye ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi birimo Radiyo Okapi.
Ibi binyamakuru, bivuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 muri Gurupoma ya Bishusha muri Teritwari ya Rutshuru.
Bikomeza bivuga ko amakuru aturuka mu gace ka Kicanga, avuga ko guhera saa munani z’ijoro, hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu muri Localite ya Chumba muri Gurupoma ya Bishusha, mu birometero 20 uvuye muri Kicanga ndetse ko FARDC yabashije kwambura umutwe wa M23 uduce (Localites) tugera kuri tune tutavuzwe amazina duherereye muri Gurupoma ya Bishusha ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Congo mu marembera y’Ikinyoma n’abarwanya u Rwanda
Nkuko byatangajwe n’abarwanyi ba FDLR baherutse gufatwa mpiri na M23 ndetse ikabareka itangazamakuru, bemeje ko ibikoresho byose babihabwa n’ingabo za Congo ndetse ko ari nabo baha imyitozo inyeshyamba za Nyatura.
Umwe muri barwanyi ba FDLR bafashwe, Adjidant Uwamungu Innocent wafatiwe Kibumba uvuga ko yakoraga mu bunyamabanga bukuru bwa Gen Omega uyobora uyu mutwe, ngo mu rugamba rwo kurwanya M23, ingabo za Congo ziba zifatanyije na FDLR.
Ibi bikaba byarashimangiwe na Pasiteri Jean Damascene wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutasi bya FDLR na we wafashwe na M23.
M23 yakunze kuvuga ko ibyo gusubira inyuma ikava mu duce yafashe bizagenwa n’Ingabo za EAC kandi nabyo bigakorwa mu mahoro kandi ko uzayigabaho igitero we izitabara bagahangana.
Ikindi kandi M23 ivuga ko itazigera itererana abaturage bari mu duce yafashe ko izakomeza kurabindira umutekano cyane ko hari benshi bamaze kuyihungiraho kubera ubwicanyi bukomeje kwibasira Abatutsi muri iki gihugu aho hakomeje gutangwa impuruza kuri Jenoside irimo gukorwa.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM