Richard Muyej wahoze ari minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku gihe cya Perezida Joseph Kabila ,yatangaje ko igisubizo kiboneye cyafasha gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23 ari ukwemera ibiganiro.
Richard Muyej, Avuga ko afite ubunarararibonye ku kibazo cy’umutwe wa M23, bitewe n’uko ubwo yari akiri minisitiri k’Utegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, ari mu bahanganye n’uyu mutwe.
Akomeza avuga ko bimaze kugaragara ko mu gihe hatabaye ho kwemera ibiganiro na M23 imbona nkubone, uyu Mutwe utazigera uhagarika intambara.
Yagize ati:” Ndi umwe mu bantu bahanganye n’ikibazo cya M23 ubwo nari nkiri Minisitiri ku gihe cya Joseph Kabila. nk’urikije amateka y’uyu mutwe n’uko twagiye duhangana nawo, nsanga mu gihe hatabayeho ibiganiro, intambara ya M23 itazapfa kurangira.”
Yongeyeho ko nzira y’Ibiganiro mu gukemura ikibazo cya M23, aricyo gisubizo kiboneye kandi kirimo ubwenge, asaba Ubutegetsi buriho muri DRC kubitekerezaho.
Richard Muyej ,yanzura avuga ko nta kuntu wavuga ko mu gihugu cyawe hari demokarasi kandi utemera inzira y’ibiganiro mu gukemura ibibazo bya Politiki n’umutekano by’ugarije igihugu.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Burya se muri DRC haracyar’abantu batekereza neza?nagirango bose barangije kuba ba rwarikamavubi