Ukuri kose ku ifatwa n’iyicwa ry’ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba na P5 byabereye ahitwa Miyanja na Gatoyi ni muri Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet youtube cyitwa THE ROCK URUTARE: iravuga ko mu mataliki yo Kuva taliki ya 10 Kamena 2019 kugeza kuwa 13 kamena 2019 ahitwa Miyanja na Gatoyi ni muri Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakomeje kuvugwa ku nkuru y’abana b’u rwanda baguye mu mirwano mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( RDC) aho bivugwa ko baribibumbiye mu mutwe wa Kayumba na P5. Nkuko byagenze kwifatwa rya Sankara iyi nkuru nubwo isakaye ubu, imirwano yaguyemo benshi hakanafatwamo benshi yabaye ku taliki ya 10/6/2019 kuburyo abarokotse bose bazanwe mu Rwanda bakaba bagiye kumara hafi ibyumweru bitatu bagejejwe mu Rwanda .
Ku mafoto akomeje kugaragara yabo ubwabo n’ibikoresho bafatanwe bigaragara ko nta ngufu baribafite zo gutekereza ko warwanya igihugu n’imbunda nkizerekanwe kwari nko kwiyahura.
Mu gucukumbura amakuru, ikinyamakuru cyabashije kuganira na murumuna w’umwe mu basirikare mu bafashwe ndetse bamwe bakicwa akaba ari muri bacye barusimbutse bacitse ku icumu avugako izi ngabo zari zikuriwe na Col.Musa yungirijwe na Lt.Col Ali waje kugwa mu iyo ntambara mu gikorwa FARDC yise Operation d’Ituri uyu murwanyi utarashatse kwivuga amazina avuga ko yinjiriye muri Uganda agahabwa ibyizere ko azajya ahembwa 1000$ buri kwezi avugako hari n’abana b’abanyarwanda benshi bagiye bakurwa muri Mali, Burundi,Tanzaniya cyane cyane Uganda mu nkambi za Cyaka 1,Cyaka 2 na Nakivale bakaba barandikwaga n’uwitwa Mwizerwa Felix na Rugema Janvier benshi bagiye banyuzwa muri Tanzaniya bagahinguka mu Burundi bakagezwa muri Congo ahitwa i Minembwe aho babanje gukorana n’umutwe waba Mai Mai ukuriwe n’uwitwa NYAMUSARABA ariko ngo baje gushwana aho i Minembwe bibasiwe n’ibitero binyuranye kandi inkunga bari baremerewe n’u Burundi basanze barabeshwe kuko uburundi bwabigaramye bafata icyemezo cyo kuzamuka muri Kivu y’amajyaruguru aho bari baje kwifatanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda irimo RUDI URUNANA, FPP yahoze yitwa MAI MAI SOKI na FDLR bose bakaba barakoreraga muri BINZA ababarwanyi bahagurutse ari magana atatu na mirongo itanu ariko nkuko twabivuze haruguru, abarokotse ntibarenga mirongo inane dore ko abari bagize icyitwa Members of high commender bose bafatiwe ku rugamba abandi baricwa. Mu kiganiro Umuvugizi wa Operation Zokola yagiranye n’ibinyamakuru bikorera muri Congo Kinshasa yavuzeko abafatiwe ku rugamba bose bazoherezwa mu Rwanda muri aba hakaba harimo Col.Musa warukuriye izingabo.
Ibi bibaye mu gihe Bwana Jean Paul Turayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC yahakanye ko RNC nta gisirikare ifite muri Congo.
Uyu murwanyi arangiza avugako abacitse ku icumu bahungishiirijwe mu gice kigenzurwa na FDLR babifashijwemo na Gen.Ntawunguka Pacifique alias OMEGA