Ubuyobozi bwashyizweho na Leta muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo na za Sosiye Sivile zikorera muri izi Teritwari mu duce tutagenzurwa n’umutwe wa M23, buratabaza imiryango Mpuzamahanga, Ingabo za EAC gufasha DRC no gusaba umutwe wa M23 ugasubira inyuma nk’uko uheruka kubitangaza.
Ubu buyobozi ,bukomeza buvuga ko M23 yanze kubahiriza ibyo yasabwaga n’ibyemezo byavuye mu biganiro bya Luanda byo kuwa 23 Ugushyingo 2022, biyisaba gusubira inyuma ikava mu bice yamaze kwigarurira.
Bakomeza bavuga ko ubwo M23 yasohoraga itangazo rivuga ko yemeye gushyira intwaro hasi ikanava mu bice yamaze kwigarurira, bakomeje gutegereza ko uyu mutwe uraza kubishyira mu bikorwa ariko ngo kugeza ubu amaso aheze mu kurere.
Baragira bati:”M23 yanze gusubira inyuma nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo2022, kandi yari iheruka gutangaza ko igiye kubishyira mu bikorwa ikarambika intwaro hasi ikanava mu bice yigaruriye. Twakomeje gutegereza ariko icyo tubona n’uko M23 idateze kubahiriza ibyo isabwa.
Niyo mpamvu dusaba, Ubutegetsi bwa DRC gutegura ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 mu rwego rwo kuwambura ibice wigaruriye.
Turanasaba kandi imiryango mpuzamahanga n’Ingabo za EAC gufasha DRC kurwanya umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda na Uganda .”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Canisius Munyarugerero Umuvugizi w’ungirije wa M23 mubya politiki, aheruka gutangaza ko ibyavuzwe na M23 ari kimwe no kubishyira mu bikorwa bikaba ikindi .
Yongeyeho ko M23, izemera gushyira intwaro hasi ikanava mu bice yigaruriye , ari uko Ubutegetesi bwa DRC bwihabahirije ibyo babusabye .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
M23 bazahava bajye hehe?aba congomani bameze nk’abantu badatekereza,abarunze mu nkambi mu bihugu by’akarere ntibahagije?