M23 yatangaje ko ibice bya Mulimbi na Rusekera byo muri Tongo bimaze igihe bibera mo imirwano hagati yabo n’inyeshyamba za Mai mai nyatura zifatanije na FDLR ubu birimo amahoro n’umutuzo nyuma yo gusubiza inyuma izi nyeshyamba akarerer kose kagasigara mu maboko ya M23.
Ibi bibaye mugihe kuri uyu wa 19 Ukuboza inyeshyamba za Mai Mai Nyatura hamwe na FDLR bagabye ibitero kuri M23, nyamara uyu mutwe ugasubiza inyuma izi nyeshyamba ndetse kugeza ubu aka karere kakaba gatekanye nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri i Tongo ibitangaza. Ibintu byanasubiwe mo na M23 ubwayo.
Nk’uko isoko y’amakuru ikomeza ibivuga ngo abaturage beshi bari bahunze bava i Shonyi berekeza I Mulimbi aho M23 yariri ngo ibacungire umutekano,ubu bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo ntakibazo.
Imitwe y’inyeshyamba ikorana bya hafi na FRDC ikomeje kugenda icika intege kuko M23 itayoroheye. Iyi mitwe y’inyeshyamba irimo n’irwanya Leta y’u Rwanda nayo ubwayo yivugira ko itorohewe kuko abasirikare bayo benda gushirira ku icumu rya M23.
Umuhoza Yves
Good news