Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gutabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa ndetse bamwe bakicwa, hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari guhohoterwa n’abaturage bamwita ngo ni Umunyarwanda.
Aya mashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022.
Aya mashusho agaragaza uyu musirikare uba ahetse agakapu mu mugongo yafashwe n’abaturage ndetse n’undi musirikare mugenzi we wo muri FARDC, bamwambura icyo gikapu bamufashe mu mashati.
Ababa bafashe uyu musirikare wa FARDC, baba bavuga ngo “uyu ni umunyarwanda, uwo munyarwanda twaramwamaganye.”
Nyamara nubwo uyu musirikare baba bamwita ngo ni Umunyarwanda, aba yambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Bertrand Bisimwa washyize aya mashusho kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa agira ati “Ibi bikorwa by’ihohotera, urwango n’ivangura bigomba kurangira.”
Ces actes de stigmatisation, de haine et de xénophobie doivent prendre fin. pic.twitter.com/U6iIVIJt0i
— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) December 21, 2022
Mu minsi ishize kandi hagaragaye amashusho ya bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakorerwa ibikorwa bibi, barimo n’abishwe batwitswe abandi bagacibwa imitwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Biden, Macron na UK nibarebe ibi bintu hanyuma batubwire niba dusubira inyuma cg ni a tujya imbere
Ari umusirikare w’u Rwanda ntabwo abaturage bamukorera biriya ngo abihanganire, abasirikare b’u Rwanda ni abakomando ushobora kumusagarira ukagira ngo ufashe ku mashanyarazi.