U Rwanda rwongeye gushyira hanze itangazo ryamagana ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko rufasha umutwe wa M23, ruvuga ko ari ibinyoma bicurwa na Congo igamije kugoreka ukuri kw’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 ritangira rivuga ko ibi birego byagiye bihimbwa na Guverinoma ya Congo, bigamije kuyobya uburari ku mpamvu nyakuri y’umuzi w’ibibazo.
Ni itangazo rishyizwe hanze nyuma yuko hari ibindi Bihugu na byo byinjiye mu mugambi wo gusaba u Rwanda kudafasha umutwe wa M23, mu gihe iki Gihugu cyagaragaje kenshi ko ntaho gihuriye n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yanavuze kandi ko abayobozi ba Congo bakomeje umugambi wabo wo gukomeza kurega u Rwanda aho bageze hose.
Yagize ati “mwarabibonye ko yaba mu itangazamakuru ryo muri Congo yaba mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho abayobozi ba Congo bageze hose, inama bagezemo yose, forumu bagezemo yose, gahunda ni uguhita bavuga u Rwanda niyo ibyo bagiyemo ntaho byaba bihuriye n’u Rwanda.”
Yakomeje anagaruka kuri ibyo Bihugu na byo byinjiye muri uyu mugambi birimo u Budage na Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko byari bikwiye ko u Rwanda rwongera kugira icyo ruvuga.
Ati “Ibyo byose rero iyo ubikubiye hamwe iyo igihe kigeze u Rwanda na rwo ruba rugomba kugira icyo rubivugaho ariko cyane cyane navuga ko ari ukwibutsa, kuko nta gishya u Rwanda rwavuze, ni ibyo rwamye ruvuga ariko rukabona bisa nk’ibyerengagizwa.”
RWANDATRIBUNE.COM
(Dayvigo)