Umutwe wa M23, ukomeje gushyiraho ubuyobozi bw’ibanze mu duce wamaze kwigarururira duherereye muri Teritari ya Rutshuru .
Ejo kuwa 21 Ukuboza 2022, umutwe wa M23 washyizeho Ubuyobozi bw’ibanze muri Localite ya Rubare ,Gurupoma ya Kisigari ho muri Teritwari ya Rutshuru.
sosiyete sivile ikorera muri Rutshuru uduce tukigenzurwa na FARDC, ivuga ko atari muri Rubare gusa kuko uduce twose Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru, washizeho comite zigizwe n’abasivile zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano, Umuyobozi wa Localite n’umwungirije, ushinzwe isuku n’ushinzwe iby’imisoro.
Iyi Sosiye Sivile , ikomeza ivuga ko umutwe wa M23 uri kubikora huti huti , mu rwego rwo kugirango Ubu buyobozi buwufasha gukusanya imisoro igomba kujya mu kigega cyawo.
Ku rundi ruhande ,umutwe wa M23 uheruka gushinja Sosiyete Sivile zikorera muri DRC, kubogamira k’Uruhande rumwe no kuba igikoresho cy’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.