Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubufatanye bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’indi mitwe kiyambaje irimo FDLR, bongeye gushotora umutwe wa M23, bawugabaho ibitero mu birindiro byawo.
Byatangajwe n’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ko muri iki gitondo mu gace ka Kitchanga, FARDC ifatanyije n’imitwe nka Mai-Mai, CODECO, Nyatura, ACPLS na PARECO bagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe.
Ubutumwa bw’uyu mutwe bukomeza bugira buti “M23 ihagaze bwuma kandi ifite ubushobora bwo kubarwanya no gukomeza kwirwanaho.”
Mu cyumweru gishize, imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, yari yubuye nyuma yuko FARDC n’iyi mitwe bagabye ibitero ku birindiri bitandukanye bya M23 birimo ibyo mu gace ka Bwiza.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, uyu mutwe wa M23, wari watangaje ko habonetse ituze nyuma yuko abarwnayi bawo bakubise incuro abari babagabyeho ibitero.
Ibi bitero by’ubushotoranyi kandi byari byabayeho nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ndetse ko witeguye kurekura ibice wari warafashe ariko ukagaragaza ibikwiye kubahirizwa kugira ngo bashyire mu bikorwa ibi wasabwe.
RWANDATRIBUNE.COM